INKOMOKO Y’UBUKIRISITU Igice cya 6

Inyigisho za gikirisitu zibonekamo ibice bibiri byemejwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya:

INYANDIKO ZEMEWE (TEXTES CANONIQUES)

Mu nyandiko zemewe harimo:

• Inzandiko 13 za Paulo yandikiye abantu batandukanye (mu myaka ya 50-57)
• Inzandiko za Jacques (mu myaka ya 60)
• Ivanjili ya Mariko umwigishwa wa Petero (mu mwaka wa 70)
• Ivanjili ya Matayo (mu mwaka wa 80-90)
• Ivanjili ya Luka umwigishwa wa Paulo ari nawe witirirwa ibyakozwe n’Intumwa (mu mwaka wa 80-90)
• Ivanjili ya Yohani (mu mwaka wa 90-110)
• Ubuhanuzi bwa Yohani (apocalypse de Jean) ari nawe wabuhimbye mu by’ukuri (mu mwaka wa 95)

• Inzandiko za Gatolika (épitres catholiques) (mu mwaka wa 70-130) Kubera itandukaniro riri hagati y’amavanjili atutu ya mbere n’iya Yohani ya kane yaje nyuma, umuntu yavuga ko amavanjili ya mbere ari mu murongo wa kiyahudi gakondo, naho ivanjili ya Yohani ivugira cyane mu migani ikaba mu murongo Helléniste.

INYANDIKO ZAHISHWE (TEXTES APOCRYPHES)

Mu nyandiko zitemewe cyangwa zahishwe harimo:

• Inyandiko 13 zo muri bibliothèque ya Nag Hammadi (mu kinyejana cya 01 n’icya 02)
• Ivanjili ya Yuda yo mu kinyejana cya mbere
• Pistis Sophia, ni nk’amasezerano y’aba gnostiques yanditswe muri 330
• Ivanjili ya Maria nayo ishyirwa mu rwego gnostique yanditswe mu kinyejana cya kabiri,

Ikigaragara muri ibi bihe byitwa igihe cy’ubukirisitu buciriritse (christianisme primitif), gihera mbere ya Yezu, kikanyura kuri Yezu no ku bigishwa be, (-2 siècle kugeza nibura mu kinyejana cya 3 nyuma ya Yezu) Ni uruvange rw’amatsinda arimo imyumvire myinshi itandukanye kenshi anahanganye, n’ubwinshi bw’abigisha ndetse n’inyandiko nyinshi zitandukanye kandi zifite agaciro kenda kungana. Icya kabiri ni iyaguka ry’ibihugu byemeye ubwo bukristu. Ibyi byateye intugunda mu gihugu n’akajagari kenshi.


UMWADUKO W’ABITWA LES PERES DE L’EGLISE

Nkuko bigaragara, ibi bihe byaranzwe n’inyandiko nyinshi kandi zitandukanye, ndetse ziri ku rwego rungana zicanganyikisha abayoboke. Abo pa pères de l’église cg se abatekerezi ba Kiliziya, ntibazanwa no kwandika inyandiko nshya kuko zaranditswe byararangiye, bo baje gukora umurimo witwa: Isobanura, isesengura (exégèse na interprétation). Mu by’ukuri akazi kabo kabaye kuvuga bati uyu cyangwa ibi na biriya simbyemera, jye nemera ibi. Ibi rero byabyaye andi matsinda mashya y’mitekererereze. Mu ngingo zagibwagaho impaka harimo : Kamere ya Yezu, Imana ? umuntu ? izuka ? izuka ry’abapfuye ? Mbese ibibazo by’ubwoko bw’amahame ngenderwaho ya Kiliziya.

Kiliziya yabagabanyijemo ibice bibiri bikomeye :

Aba mbere ya concile ya Nicée barimo nka: Clément w’i Roma, Ignace wa Antiyokiya, Polycarpe wa Symrine, St Justin, Irénée de Lyon, Tertullien w’i Carthage, n’abandi.

Muri 325, mu gihugu cya Turukiya ahitwa i Niceya, yateraniye inama nkuru, bavuga ko yahuje abayobozi ba gikirisitu bo mw’isi yose izwi : Maze yemeza ko Yezu Kristu ari umwe n’Imana, Constantin abisinyisha abari aho bose, harimo ababisinye batashye bageze iwabo bisubiraho.

Nyuma yayo havutse abapadiri ba Kiliziya b’Intagondwa (radicaux) bibumbira mu byiciro nka bine:

• icya mbere cyavutse harimo : Athanase wa Alexandriya, Hilaire w’i Poitiers.
• Icyicaro cya kabiri kikabamo Basile wa Césarée, Grégoire de Nazianze, Grégoire wa Nysse, Ambroise wa Milan.

• Icyiciro cya gatatu harimo : Yohani Kilizositomo,. Haza kuziramo na concile ya kabili yo muri 381 i Constantinople ku gihe cy’Umwami Théodose noneho zombi zishimangira uruhare rw’apa pères de l’église.

• Bityo havuka icyiciro cya kane cyabo kirimo ba : Cyrille wa Alexandriya, Jérôme, Papa Léon le Grand na St Augustin wa Hippone.

Mu by’ukuri abo nibo bubatse banashinga amahame ya kiliziya babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Constantin na Théodose wageze aho atangaza k’ubukirisitu bubaye idini ya Leta maze yiyemeza kurwanya ku mugaragaro abitwa abo kwa Arius (cours d’introduction à la lecture des pères de l’Église)

IVUKA RY’UBUKIRISITU NK’IDINI Y’UBWAMI BW’ABAROMANI

Muri izo ntugunda mu gihugu cyose zituruka k’ukutumvikana hagati y’abakirisitu ubwabo, ndetse no kutumvikana n’andi madini asanzwe, higaragaje ibibazo bibiri by’ingorabahizi:

Umubare munini w’inyandiko zishingirwaho n’izo mpande zihanganye (littérature massive de différents textes religieux)

Umubare w’abayoboke ugenda wiyongera mu Mpugu yose. Ibi byateye ikibazo gikomeye
Maze biba ngombwa k’Ubutegetsi bwa empire bufata icyemezo cyo kubyinjiramo ngo bugene imibereho y’ubukrisitu (structurer et organiser).

Abayobozi ba Kiliziya bakunze kuvuga ko abakirisitu ba mbere batotejwe ndetse bakicwa mu mpugu y’abaromani, ku ruhande rumwe nibyo ariko ku rundi sibyo. Bisaba rero kubisesengura. Ubukirisitu bwatangiye ari idini ishishikajwe no kwiyamamaza (prosélytisme), ibi rero byateye ingorane ku madini asanzwe. Ariko mu gihe ubukirisitu bwari bugifite abayoboke bacye mu gihugu nta ngorane zihambaye zabayeho n’ubwo hari abigisha babizize, bishwe (abakuru muri bo). Itotezwa rikomeye ryabaye mu kinyejana cya gatatu aho ubukirisitu bwari bumaze kuba idini rigaragara rifite nibura nka 1/10 cy’abaturage, maze abakirisitu nabo batangira gutoteza Abaromani, byakwiyongera k’ukutumvikana hagati y’abakiristu bigateza akajagari n’umutekano mucye mu Gihugu cyose.

IVUKA RY’IDINI Y’IMPUGU Y’ABAROMANI

Twarishyira mu byiciro nka bine :

Constantin wa I n’Inama ya Niceya

Kugirango tuvuge neza ibya Constatin, byaba byiza tuvuze muri macye uko ibintu byari byifashe kuri iki gihe mu Mpugu y’Abaromani ku bijyanye n’Amadini. Ku mwaduko wa Constantin, ubukirisitu bwari bumaze gusa n’ubushinga imizi ndetse bumaze kugira nibura nka 20% y’abaturage, Abapadiri ba Kiliziya bamaze kubiha gahunda (structurer), aba agnostiques bamaze kuzahara ariko batarazima burundu.

Muri icyo gihe muri iyo Mpugu hari irindi dini rikomeye rya Sol Invictus rituruka kw’idini ya Mithra rikomoka muri Perse, rikiyongera k’ubupagani (amadini gakondo). Muri icyo gihe, abakomeye benshi cyane barimo abasilikare bari muri iryo dini rya Mithra cyane ko ryashyiraga imbere ibyo kurwana mu gihe ubukirisitu bwashyiraga imbere amahoro. Habaye rero ihangana hagati y’abayobozi babiri biza kugera kw’itsinda rya Constantin atsinze Maxence. Nkuko bivugwa mu buryo bw’umugani (légende) n’Abakirisitu.

Mw’ihanganira ry’ubutegetsi mu ntambara yiswe iy’ikiraro cya Milvius muri 312 igashyamiranya Constantin na Maxence yarangiye Constantin ayitsinze. Nkuko bivugwa na Eusèbe,wa Cesaré mbere y’uko urugamba rwambikana, ngo Constantin yaba yarabonye mu kirere ikimenyetso cy’umusaraba handitseho ngo : in hoc signo vinces : Kubera iki kimenyetso uzatsinda (histoire ecclésiastique 9).

Constantin yararwanye aratsinda, afata ubutegetsi bw’iyo mpugu yose. Nkomeje ho gato iki gitekerezo cy’umusaraba, Nyina wa Constantin Hélène, niwe waje kuvumbura umusaraba wa Yezu i Yerusalemu muri 326 maze kuva icyo gihe. mu gisa n’ishushanya, Hélène nyina w’Umwami Constantin agereranywa na Mariya nyina wa Yezu, bashingiye kuri uwo mugani (légende) binjiza batyo mu bukrisitu ikimenyetso cy’umusaraba cyaje kuba ikirango n’ishingiro ry’ukwemera kwa gikrisitu nyamara utarahozeho mu bukristu. Umusaraba wamamaye rero mu kinyejana cya 4 n’icya 5. (Vincent lemire : Jérusalem : Histoire d’une ville-monde des origines à nos jours, Paris Flammarion 2016) Aho Constantin afatiye ubutegetsi, arebye ako kajagari kari mu bukirisitu, izo ntambara n’ amakimbirane y’urudaca ndetse asa n’agiye gucamo kabiri Impugu ye, byabaye ngombwa ko afata icyemezo cyo guhuza abantu bose, ahereye ku bayobozi b’idini ya gikristu maze, abahuriza i Nicée muri 325 bafata ibyemezo byo gucyemura impaka za théologia no kugarura umutekano mu gihugu.

Umuntu avuye mu bivugwa nk’umugani akareba ibintu mu buryo bw’amateka, asanga harabayeho guhangana kw’abategetsi babiri (Auguste wa Orient Constatin na Auguste wa Occident Maxence) buri wese agashaka imbaraga kw’idini runaka, Constantin k’ubukiristu naho Maxence kuri Sol invictus iva kuri Mithra, by’amahirwe Constantin aratsinda, bityo Ubukiristu buba buratsinze. Havutse rero ikibazo cyo gushaka gutunganya iryo dini ry’Ubukirisitu kuko n’ubwo Constantin yari yabwifashishije, yagombaga kubuha umurongo bugenderaho, ariko ushingiye ku mategeko y’Impugu ye (Loi romaine) ndetse bukagira n’amahame y’idini bugenderaho (dogme). Ng’uko uko Ikoraniro cyangwa inama ya Niceya yateguwe. Ibi bisa n’ibyahambye Ubukirisitu bw’ibanze (christianisme primitif) bitangiza Ubukirisitu bwa Empire.

AMATEKA MAGUFI Y’INAMA YA NICEYA

Muri 324, Constatin yabashije kwigarurira Impugu zombi (Impugu y’i Burasirazuba n’iy’I Burengerazuba) atsinze Linicius. Yari afite Impugu nini cyane. Yari asigaranye ikibazo cy’abitwa aba Barbares (abatari abaromani).

Ubwo bumwe bw’Impugu ye bwaje kubangamirwa n’ikibazo cy’imyemerere yadukanywe n’Umupadiri wa Alexandriya witwaga Arius, nawe wize kwa Lucien wa Antiyokiya bavuga ko nawe yaba yarigishijwe na Paul wa Samosate. Yavugaga ko hariho Imana imwe yonyine idashyikirwa, akavuga ko niba Mwana akomoko kuri se, badashobora guhuza kamere kuko uwabyaye n’uwabyawe batandukanye, ko ahubwo Yezu ari Ijambo riva ku Mana ariko ritandukanye nayo.

Ibitekerezo bye yabigaragaje mw’ibaruwa yandikiye Musenyeli we w’Alexasandiriya amubwira ko Imana (père) ariyo yonyine yihariye, kutabyarwa, kutaremwa, guhoraho, kudapfa, n’ibindi ati ibi byose Yezu ntabyo afite n’ubwo ashibuka ku Mana ikomeye bityo bikamuha ubwisumbure ku bandi bantu, ariko nta bumana afite.

Padiri Arius yari Umukuru wa Paroisse yo ku Cyambu cya Alexandriya bityo inyigisho ze zikagera ku bakoresha icyambu noneho zigasakara no mu mahanga. Byaje guteza amakimbirane mu bakristu maze impande zombi zitangira kujya zirwana, byaheraga mu nyigisho mu Biliziya bigasingira no mu mihanda yo mu Mijyi hanze ya Kiliziya.

Nkuko bivugwa na Fréderic Lenoir, Constantin mu by’ukuri, utarumvaga ishingiro ry’izo mpaka yashatse kubicyemura kuko byatezaga umutekano mucye Impugu ye, maze asaba Arius na Musenyeli we Alexandre kumvikana ariko biba iby’ubusa. Ihangana ryageze ku rwego rwo hejuru kugeza ubwo Constantin yohereza Intumwa ye Ossius Musenyeli wa Cordou kugirango abafashe kumvikana afatanije na Athanase Umunyamabanga wa Musenyeli Alexandre. Yakoranije inama y’impande zombie mu cyiswe Synode ya Alexandriya muri 318. Inama yarangiye ntacyo igezeho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *