Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, iha amakipe ya Rayon Sports na APR FC amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.
Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André yari yasuye Sunrise FC i Nyagatare, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Ni umukino iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yasabwaga gutsinda, kugira ngo byibura isoze imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere.
Amahirwe ya AS Kigali yatangiye kuyoyoka ku munota wa 60 w’umukino ubwo Sunrise FC yafunguraga amazamu ibifashijwemo n’umunya-Nigeria Samson Babuwa.
Byari mbere y’iminota 10 ngo umunya-Uganda Yafes Mubiru ayitsindire igitego cya kabiri cyabaye icya 10 amaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka. Ni Mubiru wahise anganya ibitego na rutahizamu Shabani Hussein Tshabalala wa AS Kigali.
Rutahizamu Jacques Tuyisenge ni we watsindiye AS Kigali impozamarira yo mu minota ya nyuma y’umukino.
Gutsindwa uyu mukino byatumye AS Kigali ikomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo n’amanota 30, ikaba irusha amanota abiri Rayon Sports ya kabiri ndetse ikarusha atatu APR FC ya gatatu.
Rayon Sports cyakora cyo ishobora kwisubiza uyu mwanya wa mbere mu gihe yaba ishoboye gutsinda Gasogi United bazahura kuri uyu wa Gatanu.
APR FC ku rundi ruhande na yo yasatira AS Kigali bakanganya amanota 30 mu gihe yaba itsinze Etincelles FC, gusa bakaba basigara batandukanywa n’umubare w’ibitego byinshi Abanyamujyi bakizigamye.
Mu yindi mikino yabaye:
-Musanze 1-1 Police
-Espoir FC 0-1 Gorilla
-Rwamagana FC 2-1 Mukura Vs
-Rutsiro FC 1-2 Bugesera FC.


