Umuherwe Elon Musk usanganwe imigabane 9% muri Twitter arashaka kuyigura yose

Umuherwe Elon Musk wa mbere ku Isi kugeza ubu arifuza kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwose uko rwakabaye asanzwe afitemo imigabane 9%.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane bibaye nyuma y’iminsi mike uyu muyobozi mukuru w’uruganda rwa Tesla rukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, avuze ko atazongera kwitabira inama y’ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga.

Twitter Inc yavuze mu gitabo cy’amabwiriza ko Musk, ubu ufite imigabane irenga icyenda ku ijana y’imigabane muri iyi sosiyete kandi akaba ari n’umunyamigabane ukomeye, yatanze ibaruwa ku wa Gatatu ikubiyemo icyifuzo cyo kugura imigabane isigaye 91%.

Yatanze $ 54.2 kuri buri mugabane wa Twitter, yita igiciro cyiza kandi cya nyuma.

Mu nyandiko ye, Musk yagize ati: “Nashoye imari muri Twitter kuko nizera ko ishobora kuba urubuga rwo kuvugiraho mu bwisanzure ku Isi, kandi ndizera ko kuvuga mu bwisanzure ari ngombwa mu mikorere ya demokarasi.”

Nyuma, Twitter yavuze ko inama yayo izasuzuma icyifuzo cya cya Musk nubwo itabimusabye.

“Inama y’Ubuyobozi ya Twitter izasuzuma yitonze icyifuzo ngo imenye icyakorwa yizera ko ari inyungu za Sosiyete ndetse n’abafite imigabane yose muri Twitter”, ibi byatangajwe na Twitter yemeza ko yakiriye icyifuzo cya Musk cyo kuba yagura iyi sosiyete kuri miliyari 43 z’amadolari.

Nk’uko tubikesha Al Jazeera, Musk yagize ati: “Icyakora, kuva nashora imari yanjye ubu ndabona ko sosiyete itazatera imbere mu buryo ubu imeze. Twitter igomba guhindurwa nka sosiyete yigenga. ”

Musk ukurikirwa na miliyoni 81 kuri twitter, ni umwe mu bantu b’ibyamamare bayikoresha aho yenda kunganya abamukurikira n’abahanzikazi nka Lady Gaga na Ariana Grande

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *