Kylian Mbappé yasabye PSG ko batandukana

Rutahizamu Kylian Mbappé w’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, biravugwa ko yaba yasabye iyi kipe ko batandukana muri Mutarama 2023 akajya gushakira ahandi.

Ikinyamakuru MARCA cyo muri Espagne cyatangaje ko muri Nyakanga uyu mwaka Mbappé yari yabwiye PSG ko ashaka ko batandukana bijyanye n’uko hari amakuru y’uko yifuzwa na Real Madrid yifuzaga kumutangaho miliyoni 160 z’ama-Euro; mbere yo gutera umugongo iyi kipe y’i Madrid akongera amasezerano muri PSG.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko PSG yemeye ko Mbappé ayisohokamo, gusa imukumira kuba yakwerekeza muri Real Madrid. Ibi bivuze ko Liverpool yo mu Bwongereza ari yo ifite amahirwe yo kwegukana uriya rutahizamu w’imyaka 23 y’amavuko.

Mu minsi ishize umutoza Jürgen Klopp wa Liverpool yatangaje ko ikipe ye iramutse ibonye Mbappé bitayigwa nabi; bijyanye no kuba ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite.

Byavuzwe ko Mbappé na we yaba yifuza kugerageza amahirwe muri Shampiyona y’Abongereza; n’ubwo amafaranga PSG imwifuzamo ashobora gukoma mu nkokora igenda rye.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Mbappé yongereye amasezerano muri PSG, gusa umurengera w’abarirwa mu 700 by’ama-Euro iyi kipe yamwemereye nk’umushahara wa buri cyumweru ntiyigeze amurinda kwifuza muri iriya kipe.

Bivugwa ko impamvu uyu musore yifuza kwigendera ari uko atabanye neza n’umutoza Christophe Galtier, ikindi akaba atabanye neza na bamwe muri bagenzi be barimo Neymar.

Ikinyamakuru Le Parisien giheruka gutangaza ko ku bw’ibi Mbappé yumva yaragambaniwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya PSG ashinja kudashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye mbere y’uko yongera amasezerano.

Le Parisien ivuga ko usibye Mbappé, Luis Campos usanzwe ari umujyanama muri PSG na we yifuza gutandukana na yo ku mpamvu z’uko abona na we yarakorewe akagambane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *