Eng. Emile Patrick BAGANIZI, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 11 Ukwakira yagizwe by’agateganyo Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje aya makuru mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwabyo rwa Twitter.
Eng. Baganizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA).
Wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA asimbuye kuri uyu mwanya Eng. Muvunyi Déo wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’uru rwego.
Uyu nguyu cyo kimwe na Pearl Uwera wari Umuyobozi wungirije wa RURA ushinzwe imari ndetse na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi Ushinzwe Abakozi n’ubutegetsi; birukanwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku wa Mbere.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko aba bayobozi bazize “imyitwarire n’imiyoborere idakwiye”, gusa ntihasobanurwa birambuye iyo myitwarire bagaragaje.
Hari amakuru cyakora cyo avuga ko umwanzuro wo kubahagarika wafashwe biturutse ku buremere bw’amakosa yabo, ndetse bikavugwa ko bose bari bahuriye ku kuba bari abantu bikanyiza kandi batava ku ijambo. Ni mu gihe ngo mu mikorere yabo, babaga bashyize hamwe, ku buryo icyo batemeye kitakorwaga.


