Ntabwo twegura imbunda zacu ngo tujye aho tubonye- Prof. Nshuti Manasseh

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rutajya rwikamata ngo rutabare mu gihugu runaka, hatabayeho gusesengura umuzi w’ikibazo kugira ngo ibikorwa byarwo bizatange umuti ku kibazo muzi.

Ibi Prof Nshuti yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Abu Dhabi ubwo hafungurwaga inama ya 15 yigaga ku miyoborere izwi nka World Policy Conference.

Yatanze urugero rw’ubutabazi inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gutanga muri Mozambique mu guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Prof Nshuti yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rujya muri Mozambique, icya mbere rwakoze ari ukwiga inkomoko nyayo y’ikibazo.

Ati “Ikindi kintu tubanza kwigaho ni amateka ashingiye kuri politiki y’ikibazo tugiye gukemura. Ntabwo twegura imbunda zacu ngo tujye aho tubonye, tubanza kwicara iwacu tugasesengura neza ikibazo. Amateka y’iki kibazo ni ayahe? Iyo tutabyumva neza ntabwo dutabara, niko dukora.”

Yongeyeho ati “Kubanza kumva neza ikibazo ni ingenzi cyane kuko akenshi dukemura ingaruka aho gukemura icyateye ikibazo. Akenshi iyo urwanyije ingaruka aho kuba umuzi w’ikibazo, amahirwe menshi ni ay’uko utagera ku muti wa nyawo.”

Yakomeje avuga ko umusanzu w’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique watangiye gutanga umusaruro kuko abaturage batangiye gutaha, nubwo ikibazo kitarakemuka burundu.

Ubu buryo bwo gusesengura ikibazo mbere no gukorana kw’inzego, Prof Nshuti avuga ko aribyo bikenewe ngo ibibazo by’umutekano muke bigaragara hirya no hino ku Isi bikemuke, by’umwihariko muri Afurika.

Uyu muyobozi avuga ko gukemura ikibazo cy’iterabwoba muri Mozambique bisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi, kuko bimwe mu bimenyetso byafashwe byagaragaje ko ikibazo gikomeye kurusha uko cyatekerezwaga mbere.

U Rwanda rwoherejeyo inzego z’umutekano muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko ibyihebe byigaruriye uduce twinshi tw’iyo ntara, abaturage bamwe bakicwa abandi bakava mu byabo.

Muri Cabo Delgado hamaze kugera abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda basaga 2500, bafatanya n’inzego za Mozambique n’iz’Umuryango uhuza ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika, SADC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *