Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko afite icyizere cy’uko umwaka utaha wa 2023 ushobora kubera mwiza u Rwanda kurusha uwa 2022 uri kugana ku musozo.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijoro ryakeye, ubwo we na madamu we bifatanyaga n’ababarirwa mu 3,000 bari baturutse hirya no hino mu gihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mushya wa 2023.
Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center ku Kimihurura.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abo bari kumwe ko muri rusange umwaka wa 2022 wabaye mwiza ugereranyije n’indi ibiri yawubanjirije, bijyanye no kuba hari ibikorwa byinshi byiganjemo inama mpuzamahanga zitandukanye u Rwanda rwashoboye kwakira.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2020 n’uwa 2021 wawukurikiye byari bigoye cyane, kubera icyorezo cya COVID-19 cyabaye nk’igihagarika ubuzima bw’abatuye Isi.
Ku bwa Perezida Kagame, ngo hari icyizere cy’uko 2023 ishobora kuba nziza kurushaho.
Yagize ati: “Ndibwira ko uwo tugiye kujyamo wa 2023, ugiye kuba mwiza kurusha ndetse 2022.”
Perezida Paul yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukora bashishikaye, bakifashisha uburyo bwose bafite ndetse n’ubwo badafite mu rwego rwo gufasha igihugu kugera ku byo cyifuza.


