Bavuga ko zimwe mu ngomero zatangiye kuyoba no kwangirika kubera kubura gikurikirana

Rusizi: Abahinzi b’umuceri barashinja ubuyobozi bw’akarere kubagusha mu gihombo

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Rusizi, barashinja ubuyobozi bw’akarere kubagusha mu gihombo cya miliyoni hafi 2 z’amanyarwanda amaze guhabwa abanyamuryango b’amakoperative nk’insimburamubyizi, bitabira amatora ahora asubikwa, hakibazwa uzabyirengera.

Intandaro y’iki gihombo no kutavuga rumwe hagati y’aba bahinzi n’ubuyobozi bw’akarere, ngo ni amatora ya komite nyobozi y’umuryango w’abakoresha amazi mu muceri (Water users organisation) bavuga ko yagaragayemo kuyivangamo cyane k’ubuyobozi bw’akarere bubatsindagira abayobozi binyuze mu matora atekinitse,bukababuza gutora abo bifuza.

Baganira na Bwiza.com, bavuze ko nyuma y’uko iki gishanga gisaranganijwe abahinzi muri 2011, haje igitekerezo ko hagomba kubaho umuryango w’abakoresha amazi muri icyo gishanga, ugakurikirana ibikorwa remezo byose bijyanye n’amazi, kugira ngo akwirakwizwe neza mu muceri, isuku y’imiyoboro yayo no kurwanya Ibiza bishobora gufunga ingomero bigateza ibibazo.

Aba ngo batorwa na perezida n’ushinzwe ibikorwaremezo mu matsinda y’abahinzi, kuri manda y’imyaka 3, kuko amatsinda ari menshi kandi buri wese uje gutora agahabwa insimburamubyizi y’amafaranga 3000, ngo ku munsi w’itora hasohoka hafi miliyoni y’amanyarwanda.

Ikibazo ngo cyavutse aho uwayoboraga iyi komite Habumugisha Jacques yarangizaga manda muri 2020, COVID-19 ikababuza irindi tora, akomeza kuyobora ariko aza kugaragara mu bikorwa bya ruswa no kubeshya, aho ngo hagombaga gushakwa umubaruramari w’uwo muryango, yaka ruswa y’amafaranga 500.000 umwe mu bahataniraga uwo mwanya, avuga ko ayashyiriye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, wayamutumye ngo uwayatanze atambuke.

Ngo bimaze kugenzwurwa neza bagasanga koko ruswa yarayifashe akanabeshyera Visi Meya ngo yayimutumye, atari byo, bahise bamwirukana, hanategurwa amatora yo kumusimburayagombaga kuba mu kwa 7 k’uyu mwaka.

Ku munsi w’itora, inteko itora yahageze n’amafaranga ayagendaho yose yasohotse, batungurwa no kubwirwa n’ubuyobozi bw’akarere ko asubitswe agashyirwa ku wa 30 Ugushyingo, baza no gutungurwa n’uko uwavugwagaho gutanga ruswa n’ubundi ari we utsindiye uwo mwanya.

Umwe mu bahinzi ati: “Ku wa 30 Ugushyingo twazindukiye mu matora batubwiraga ko atangira saa tatu, tuhageze batubwira ko ngo ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko atangira saa cyenda, turihangana turategereza. Igeze dutegereza abadutoresha turaheba. Meya Dr Kibiriga Anicet yahageze saa kumi n’imwe na 45 z’umugoroba ,atubwira ko nanone amatora asubitswe kuko batamuhaye urutonde rw’abatora, na bwo turataha,batanatubwiye ikindi gihe bayashyiriye, kandi aho hose ari ko dufata insimburamubyizi iva mu misanzu y’abahinzi.’’

Avuga ariko ko iby’uru rutonde byari urwitwazo, ikibazo gihari nyir’izina kinateje umwuka mubi mu bahinzi, ari ukwimwa uburenganzira bwo kwitorera abo bashaka, b’abahinzi, bashobora gukurikirana ibibazo byabo umunsi ku wundi, bagatsindagirwa abitwa abahinzi ariko bakora indi mirimo.

Ngo bikorwa n’agatsiko kayobowe n’uwitwa Mukeshimana Thacienne, uyobora mu buryo butemewe n’amategeko komite ishinzwe amazi muri iki kibaya ku rwego rw’akarere, aho ari umuyobozi wungirije amategeko atabimwemerera.

Ngo impamvu ni uko ubuyobozi bw’akarere bwa mbere y’ iyi nyobozi iriho bwamutsimbararagaho kubera inyungu bwite za bamwe muri bo, na bamwe mu bakozi b’akarere ngo bafitemo imirima rwihishwa, igihe hatorwa abatari muri izi nyungu byamenyekana bikabagaruka.

Ati: “Uwo ni we ubyica kuko amaze imyaka 7 yose ayobora mu buryo butemewe n’amategeko. Itegeko rivuga ko Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari we uyobora iyo komite yo ku rwego rw’akarere, umwungirije akaba umwe mu bayobozi b’amakoperative y’abahinzi.’’

Arakomeza ati: “We amaze imyaka 7 nta koperative n’imwe ayobora ngo bimuheshe uwo mwanya, tugakeka ko kuko hari bamwe mu bahoze muri komite nyobozi y’aka karere n’abakozi bako bafite imirima muri iki gishanga rwihishwa, bivugwa ko ameze nk’uyibacungiye. Bakikanga ko avuyeho byamenyekana, ubuyobozi bw’akarere bushya kuko bushobora kuba butabizi, ntibusobanukirwe impamvu agumamo kandi itegeko ritabimwemerera,agakomeza kubuyobya ku bibera muri iki kibaya.’’

Ikindi ngo ni uko bashaka kubaha abayobozi batari abahinzi bahoraho, bari mu yindi mirimo, kandi uru ngo ari urwego rwagombye guhora rukurikirana ibijyanye n’ikwirakwizwa ry’amazi muri iki gishanga, n’igihe abahinzi babakenereye bakababona.

Banavuga ko ubwo baheruka gusurwa n’abadepite, babagejejeho iki kibazo n’ingaruka kibateza, ubuyobozi bw’akarere busobanura ko Ugushyingo kuzarangirana n’ayo matora, ariko ngo ntibyakunze.

Undi muhinzi ati: “Turasaba Meya gukurikiranira hafi iki kibazo n’amanyanga agaragaramo. Nibareke twitorere mu bwisanzure abo tubona bazagira icyo batugezaho kuko nk’uriya wagaragayeho ruswa bari bamudutsindagiye tubura icyo dukora. Bamuduhaye yaravugwagaho inyereza ry ’umutungo aho yari umubaruramari mu ruganda rw’ishwagara i Nyakabuye, yararwirukanywemo. Ikindi dusaba ni uko abari mu myanya mu buryo butubahirije amategeko bayivamo kuko na byo birateza umwuka mubi mu bahinzi.’’

Bavuga ko zimwe mu ngomero zatangiye kuyoba no kwangirika kubera kubura gikurikirana
Bavuga ko zimwe mu ngomero zatangiye kuyoba no kwangirika kubera kubura gikurikirana

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko aya matora akomeje guteza urunturuntu bafashe icyemezo cyo kuyasubika ku nshuro ya 2, babonye amakuru ko hari abari batangiye kwiyamamaza bagurira amayoga abahinzi, babigambaho ko barangije kwemezwa kandi amatora ataraba.

Ngo bimaze gusesengurwa, kimwe n’uwari umuyobozi ucyuye igihe wijanditse muri ruswa agashaka kuyimuzanamo ngo ni we wayimutumye, amubeshyera, hafashwe icyemezo cyo kumwirukana no kuyahagarika.

Ati: “Ibyo byose twarabisesenguye dusanga byateza amakimbirane duhitamo kubatuyahagaritse tukayategura bushya, tukanabanza kumenya abafite uburenganzira bwo kwiyamamaza, cyane cyane ko wabonaga harimo n’ibindi bidasobanutse, bititondewe byateza ibindi bibazo.’’

Byakunze kuvugwa komuri iki kibaya hari bamwe mu bayobozi baba bafitemo imirima rwihishwa, badashaka kumenyekana, ari yo mpamvu ngo nta matora ahaba ngo arangire mu mutuzo, buri wese arwana ku nyungu ze zirimo, uyu muyobozi we akabizeza ko aya namara gutegurwa neza azaba mu bwisanzure, bakitorera ababanogeye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *