Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, umutangabuhamya umushinja ahatwa ibibazo n’uruhande rwunganira uregwa, aho Umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB045 icyo yumvaga ku mvugo yo “gutema ibihuru” Kabuga ashinjwa ko yakoresheje abwira Interahamwe.
Uyu mutangabuhamya, watangiye ubuhamya bwe ku wa kabiri, yahawe izina KAB045 mu kurinda umwirondoro we. Asanzwe ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda yakatiwe n’inkiko Gacaca kubera ibyaha bya jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko. Yahaswe ibibazo ku buhamya bwe ari i Arusha, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi. Yavuze ko mbere yuko Interahamwe zigera ku rugo rwa Charles Karangwa ari kumwe na zo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa kane mu 1994, yumvaga ko impamvu yuko kubitema ari uko hashoboraga kuba hari abantu bihishemo. Yanabajijwe ku byabaye bageze kwa Karangwa, wishwe muri icyo cyiswe “gutema ibihuru”. Ni iburanisha ryakurikiranwe na BBC dukesha iyi nkuru. Me (Maître) Altit yamubajije ku byo yavuze ko akinjira kwa Karangwa yitambitse agira ngo batica Karangwa, hakaza amasasu menshi, yanarashwe kuri KAB045, ngo yarashwe n’abasirikare. Ariko ngo mu ibazwa rye ryo mu 2011, yari yavuze ko atazi niba abarashe ari RPF cyangwa izari ingabo z’u Rwanda icyo gihe ari zo FAR. Uyu munsi yavuze ko yemeza ko ayo masasu ashobora kuba yari aya RPF cyangwa abasirikare ba leta, kuko ngo abasirikare ba RPF bari bamaze kuva mu nyubako ya CND i Kigali. Ubwo Me Altit yari asoje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya, umucamanza ukuriye iburanisha yabajije umushinjacyaha niba hari icyo yifuza kongeraho, asubiza ko agifite kandi ko yakivuga mu minota 10. Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko ibyo bizarindira akabivuga mu iburanisha ry’ejo ku wa kane, kubera aho amasaha yari ageze.


