Perezida Kagame yavuze haba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi nta we ukwiriye kuba yinubira u Bushinwa kubera ishoramari ryabwo rikomeje kwiyongera muri Afurika kandi nabo bakabikoze. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Amerika na Afurika, muri iki kiganiro yagarutse ku bibazo bitandukanye birimo ibireba u Rwanda na politiki mpuzamahanga. Perezida Kagame yavuze ko u Bushinwa bwabonye Afurika nk’ahantu ho gushora imari kuko hari ibyuho. Yavuze ko uwakabaye anenga u Bushinwa akwiriye kugaragaza we impamvu ntacyo akora ngo icyuho u Bushinwa bucamo kizibwe. Ati “U Bushinwa buzakomeza gushaka uburyo bushyira amafaranga yabwo muri Afurika kuko hari ibyuho bagomba kuziba. Ahubwo ikibazo cyakabaye abandi baba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi badashora imari. Kuki ibyo byuho bihari kugeza ubwo u Bushinwa bubibona bukaza gukora ibyo bukora?” Yakomeje agira ati “Ntabwo ukwiriye kwinubira ko u Bushinwa buza muri Afurika gukora ibyo bukora byaba byiza cyangwa bibi, kandi wowe ntacyo wakoze ngo ushore imari ku mugabane.” Ibigo n’abayobozi bo muri Amerika n’u Burayi nibo bakunze kuburira abanyafurika ko nibatitonda bagakomeza gufata amadeni menshi y’u Bushinwa cyane cyane ayubakishwa ibikorwaremezo, bazisanga batagishoboye kwishyura. Perezida Kagame yavuze ko ibi biramutse binabayeho, ikosa ritaba iry’u Bushinwa gusa ahubwo ryaba n’iry’icyo gihugu cyemeye amadeni kitazabasha kwishyura. Mu mwaka wa 2020, Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yari ifitiye abanyamahanga amadeni angana na miliyari 702,4$, avuye kuri miliyari 380,9$ mu 2012. Amadeni yavuye mu Bushinwa ntabwo arenze 20 % y’amadeni yose Afurika ifite.


