Perezida Ndayishimiye, mugenzi we wa Angola, Tshisekedi na Minisitiri Antonio Tete, mu kiganiro

Perezida Ndayishimiye yiteze ko M23 itangira gusubira inyuma

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yiteze kumva umutwe witwaje intwaro wa M23 utangira gusubiza ingabo zawo inyuma.

Ndayishimiye yabitangaje nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi hamwe n’uwa Angola, João Manuel Lourenço kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, ubwo bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu muyobozi yatangaje ko amahoro mu karere ari ikintu cyihutirwa, kandi ngo azagerwaho byuzuye mu gihe uburasirazuba bwa RDC buzaba butekanye mu buryo burambye.

Yagize ati: “Amahoro mu karere arihutirwa, nta hanatau hagomba gusigara kugeza igihe amahoro arambye azabonekera mu burasirazuba bwa RDC. Twageze ku mwanzuro w’ikiganiro twagiranye ejo hashize na Perezida Tshisekedi kandi dutegereje ko M23 itangira gusubiza inyuma ingabo zayo.”

Umwanzuro wo gusubira inyuma kwa M23 ndetse n’uwo guhagarika imirwano wafashwe n’aba bakuru b’ibihugu, Perezida wa Angola na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2022, ubwo bahuriraga muri Angola.

Perezida Ndayishimiye, mugenzi we wa Angola, Tshisekedi na Minisitiri Antonio Tete, mu kiganiro
Perezida Ndayishimiye, mugenzi we wa Angola, Tshisekedi na Minisitiri Antonio Tete, mu kiganiro

Aba bakuru b'ibihugu biteze ko M23 itangira kubahiriza iyi myanzuro
Aba bakuru b’ibihugu biteze ko M23 itangira kubahiriza iyi myanzuro

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *