Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahuye na Perezida wa komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Senateri Bob Menendez, usanzwe usabira u Rwanda gufatirwa ibihano.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko aba bombi bahuye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, bagirana ikiganiro ku buryo amahoro arambye yagaruka mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika.
Bivuga ko muri iki kiganiro, Menendez yamaganye byeruye ‘ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’, asaba ubutegetsi bw’igihugu cye kurufatira ibihano.
Biti: “Bob Menendez yafashe umwanya wo kwamagana byeruye ubufasha bw’u Rwanda ku mutwe w’iterabwoba wa M23, asaba guverinoma ya Amerika gufatira ibihano Kigali kugira ngo ihagarike ubushotoranyi budafite ishingiro kuri RDC.”
Senateri Menendez ari mu Banyamerika bafashe iya mbere mu gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23, ndetse anasaba ko iki gihugu cyafatirwa ibihano. Ni mu gihe nta rwego mpuzamahanga na rumwe rwari rwakabyemeje.
Ubwo yashinjaga u Rwanda gufasha M23 muri Kamena 2022, Umuvugizi wa guverinoma yarwo, Yolande Makolo, yamushinje kubogama no kudakora ubusesenguzi bwimbitse.
Makolo yagize ati: “Kugira aho ubogamira byihuse ni uburyo bugaragara bwo gukongeza amakimbirane n’umwuka mubi. Ubusesenguzi bwimbitse kandi butabogamye ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC bwaba ari umusanzu wubaka, ugamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Ubutegetsi bwa USA bwemeza u Rwanda rufasha M23. Ntacyo buravuga ku busabe bwa RDC bwo kurufatira ibihano, keretse gusa kurusaba guhagarika ubu bufasha. Rwo rushinja iki gihugu kwirengagiza ukuri kuri iki kibazo, kikabirwegekaho.




