White House yategetse ko harekurwa inyandiko ibihumbi n’ibihumbi ku iyicwa ry’uwahoze ari Perezida wa Leta unze Ubumwe za Amerika, John F Kennedy, ku nshuro ya mbere .
Mu gushyira kuri internet amadosiye agera ku 13.173, White House yavuze ko inyandiko zirenga 97% ziri muri iki cyegeranyo ubu ziri ku mugaragaro.
Nta mpinduka nini ziteganijwe mu mpapuro, ariko abahanga mu by’amateka bizeye kumenya byinshi ku wo bivugwa ko ari umwicanyi.
Kennedy yarashwe ubwo yasuraga Dallas, muri Texas, ku ya 22 Ugushyingo 1963.
Itegeko ryo mu 1992 ryasabye guverinoma kurekura inyandiko zose zerekeye ubwo bwicanyi bitarenze Ukwakira 2017.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Joe Biden yatanze itegeko nyobozi ryemera gushyira ahagaragara ayo makuru nk’uko tubikesha BBC.
Yavuze ariko ko amadosiye amwe n’amwe azakomeza kubikwa kugeza muri Kamena 2023 mu kwirinda “ingaruka zishobora kuvuka”.
Ubuyobozi bw’Ishyinguranyandiko (Archives) z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko inyandiko 515 zizakomeza kubikwa uko zakabaye, kandi izindi nyandiko 2,545 zizahagarikwa igice.
Mu iperereza ryakozwe muri Amerika mu 1964, Komisiyo ya Warren, yasanze Kennedy yarishwe na Lee Harvey Oswald, Umunyamerika wahoze atuye muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, kandi ko yabikoze ku giti cye. Yiciwe ku cyicaro gikuru cya polisi ya Dallas nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi.
Urupfu rwa JFK rwakurikiwe n’imyaka mirongo yo gukeka ko haba hari abandi bantu bihishe inyuma y’urupfu rwe muri Amerika, ariko kuri uyu wa Kane ikigo cy’ubutasi cya CIA cyavuze ko “kitigeze giha akazi” Oswald, kandi ko kitigeze gihisha amakuru amwerekeye abakoze iperereza bo muri Amerika.
Abakomeje ubushakashatsi ku rupfu rwa JFK n’abahanga bari bamaze igihe kinini biteze ry’izi nyandiko rizagaragaza andi makuru ajyanye n’ibikorwa bya Oswald mu mujyi wa Mexico, aho yahuriye n’umukozi wa KGB mu Kwakira 1963.
Mu itangazo riheruka, CIA yavuze ko amakuru yose yari afitwe n’iki kigo ajyanye n’urugendo rwa Oswald mu mujyi wa Mexico yari yarashyizwe ahagaragara mbere, yongeyeho ko “Nta makuru mashya kuri iyi ngingo mu nyandiko zasohowe mu 2022.”
Ariko abashakashatsi bo muri Fondasiyo ya Mary Ferrell, umuryango udaharanira inyungu wasabye guverinoma gushyira ahagaragara amadosiye, bavuze ko CIA ihishe amakuru ajyanye n’igihe Oswald yamaze muri Mexico.
Fondasiyo yavuze ko inyandiko zimwe za CIA zitigeze zishyirwa mu ishyinguranyandiko, bityo zikaba zitari mu gice cyasohotse.
Inyandiko imwe mu ziherutse gusohorwa yerekana ko Perezida wa Mexico yafashije Amerika gushyira utwuma dufata amajwi kuri Ambasade y’Abasoviyeti muri Mexico nta bandi bayobozi babizi muri Guverinoma ya Mexico.
Aya makuru y’ingenzi ngo yahishwe binyuze mu kuyeditinga mu nyandiko zashyizwe ahagaragara mbere nk’uko byemezwa na CBS.
White House yavuze ko irekurwa rya dosiye rizafasha abaturage kurushaho gusobanukirwa n’iperereza ku bwicanyi.
Perezida Biden yanditse mu cyemezo cye ko “ibigo byashyize ingufu mu gusuzuma inyandiko zose zigera ku 16.000 zari zasohotse mbere mu buryo bwahinduwe kandi yemeza ko ibice birenga 70 ku ijana by’izo nyandiko zishobora gusohoka uko zakabaye”.
Ubuyobozi bwa Trump bwari bwasohoye impapuro ibihumbi mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ariko bwanga kurekura izindi hashingiwe ku mpamvu z’umutekano w’igihugu, nubwo itegeko ryo mu 1992 ryasabye gutangaza amakuru yose muri 2017.
Mu Kwakira 2021, Biden yari yasohoye inyandiko zigera ku 1.500, ariko avuga ko izindi zigifunze.


