Umunyeshuri yahuye n’akaga nyuma yo guhamagara umukobwa w’Umugaba Mukuru w’ingabo

Umunyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko wiga muri kaminuza ya Kyambogo muri Uganda, Lorna Naula, yahuye n’akaga nyuma yo guhamagara ku murongo wa telefone umukobwa w’Umugaba Mukuru w’ingabo, General Wilson Mbadi.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibisobanura, Naula yahamagaye umukobwa wa Gen. Mbadi (bariganye) kugira ngo amuhuze n’uyu musirikare mukuru, maze amusabe gufunguza by’agateganyo musaza we uri muri gereza kuva muri Nzeri 2022.

Musaza wa Naula witwa Jonathan Muhumuza, afunzwe akurikiranweho gukoresha mu buryo butemewe n’amategeko ibikoresho by’igisirikare. Ubusanzwe ngo yari umukozi w’igisirikare ushinzwe ubutasi bwo ku ikoranabuhanga na interineti.

Gen. Mbadi yamenye ko hari umuntu wahamagaye umukobwa we, akeka ko ari uwaba yiyoberanyije, ashaka kumushimuta, ni ko gutegeka abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi (CMI) kujya kumufata, agamije kumwibonera n’amaso, akamenya uwo ari we.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko tariki ya 12 Ukuboza 2022, abasirikare bo muri CMI bataye muri yombi uyu mukobwa, bamuhata ibibazo, ari na ko bari bategereje ko Gen. Mbadi ajya kumureba, ariko ngo “akazi kamubana kenshi”, ntiyaboneka.

Kutaboneka k’Umugaba Mukuru kwatumye Naula amara iminsi ibiri mu maboko ya CMI, nyuma iza kumurekura, iboneraho kumusaba imbabazi kubera kumugumana iki gihe cyose.

Musaza wa Naula afungiwe muri gereza ya Luzira. Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Makindye rwatesheje agaciro ingwate yashakaga gutanga kugira ngo afungurwe by’agateganyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *