Abadepite batumije abaminisititi bane

Abaminisitiri 4 n’Umunyamabanga wa Leta bagiye kwitaba inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye basanze mu baturage mu ngendo abadepite baheruka kugira hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu baturage bashima ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza byabo, ariko bakagaragaza ibigikeneye kunozwa.

Abadepite bavuga ko mu ngendo baheruka gukorera mu Turere dutandukanye, basanze impungenge z’aba baturage zifite ishingiro nk’uko RBA yabitangaje.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite igaragaza ko izi ngendo zakozwe hashingiwe ku cyerekezo perezida Paul Kagame yahaye abadepite ubwo barahiriraga kuzasohoza neza inshingano batorewe.

Mu baminisitiri bazitaba Inteko harimo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu uzatanga ibisobanuro ku bibazo bicyugarije abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco uzatanga ibisobanuro ku bibazo birebana n’urubyiruko, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku bibazo bitandukanye biri mu makoperative by’umwihariko iz’abagore, iz’urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abageze mu zabukuru.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango we azatanga ibisobanuro bizibanda ku idindira rya zimwe muri gahunda zigamije guteza imbere abagore naho umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yibande ku bibazo by’ingutu abadepite basanze muri ayo mashuri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *