Sergio Busquets wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Espagne ‘La Furia Roja’, yamaze kuyisezeramo nyuma y’imyaka 13 ari umukinnyi wayo.
Busquets w’imyaka 34 y’amavuko, yari umukinnyi wa Espagne kuva muri 2009.
Uyu mukinnyi usanzwe akina hagati mu kibuga muri FC Barcelone y’iwabo, ni umwe mu bakinnyi Espagne yagenderagaho kuva muri 2010 ubwo yayifashaga kwegukana Igikombe cy’Isi cyaberaga muri Afurika y’Epfo.
Sergio Busquets kandi ari kumwe n’abarimo Xavi Hernandez na Andres Iniesta, ni umwe mu bakinnyi bafashije Espagne kuyobora ruhago y’isi kugeza muri 2012 ubwo yegukanaga Igikombe cy’u Burayi cya kabiri nyuma y’icyo yari yaratwaye muri 2008.
Yasezeye mu kipe y’igihugu ya Espagne nyuma yo kuyikinira imikino 143 yatsinzemo ibitego bibiri byonyine.
Ni imikino imugira uwa gatatu wakiniye Espagne kenshi, nyuma ya Sergio Ramos wayikiniye imikino 180 na Iker Casillas wayikiniye imikino 167.


