FARDC yabyutse isuka umuriro kuri bimwe mu birindiro bya M23

Umutwe wa M23 watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe bakorana irimo n’uwa FDLR, babyutse basuka umuriro w’amasasu kuri bimwe mu birindiro byawo.

Ibirindiro M23 ivuga ko FARDC yateye ni iby’ahitwa Rusekera ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko “magingo aya ibirindiro byacu biri Rusekera biri mu muriro w’ihuriro [ry’Ingabo] za Guverinoma.”

Bisimwa yavuze ko ibikorwa Ingabo za Congo n’imitwe bakorana bakomeje gukora ari “ikimenyetso cy’uko Guverinoma ya Congo yiyemeje guhangana na M23, ibinyuranyije n’inzira y’amahoro yemerejwe i Luanda.”

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki na we yemeje ko FARDC n’inshuti zayo bateye ibirindiro uriya mutwe ufite i Rusekera bifashishije intwaro ziremereye.

Kanyuka yunzemo ko “imirwano kuri ubu irimo ijya mbere.”

M23 yavuze ko FARDC yateye ibirindiro byayo, mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza uyu mutwe wasohoye itangazo nanone rishinja Ingabo za Congo kugaba ibitero mu birindiro byawo biri muri Groupement ya Bwiza.

Ku bwa M23, “biragaragara ko Guverinoma ya Congo itagishaka amahoro”, ku bw’imyitwarire yayo itesha agaciro ingufu abayobozi b’akarere bakomeje gushyira mu gushakira abanye-Congo amahoro.

M23 yavuze ko yatanze imbuzi kenshi y’uko abatuye Bwiza bakeneye ubutabazi, ishimangira ko idashobora kwemera ko abaturage bakomeza kwicwa mu gihe amahanga yahise kuruca akarumira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *