Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane, yasabye Minisitiri w’Intebe gukemura ibibazo bitandukanye byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kuri gahunda ya Girinka, aho 11 zagurishijwe muri cyamunara, 219 zikibwa zikaburirwa irengero. Ibi babyanzuye nyuma yo kugezwaho ibyavuye mu isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse kuri gahunda ya Girinka nk’uko RBA yabitangaje. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka Wa 2021-2022 kuri gahunda ya Girinka, igaragaza ko Inka 4,270 zatanzwe muri gahunda ya Girinka zagurishijwe, 219 zaribwe, inka 11 zagurishijwe mu buryo bwa cyamunara, naho 641 zahawe abantu batazikwiye. Perezida wa komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu mutwe w’abadepite, Uwera Kayumba Alice avuga ko bimwe mu bibazo bikigaragara muri gahunda ya Girinka, bituruka ku kwitana ba mwana hagati y’inzego zahawe inshingano zo kuyishyira mu bikorwa. Nyuma yo gusanga inama Inteko yagiriye minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kuri ibi bibazo mu bihe bitandukanye zitarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe gukemura ibi bibazo akazabitangira raporo mu gihe kitarengeje amezi ane.


