Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, yanenze Perezida Félix Antoine Tshisekedi ukomeje imiborogo y’uko M23 ibifashijwemo n’u Rwanda bateye igihugu cye; avuga ko amarira atari wo muti w’ikibazo.
Katumbi washinze akaba anayoboye ishyaka ‘Ensemble pour la République’, yemeje aya makuru mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) cyo kimwe na Televiziyo ya France 24.
Muri iki kiganiro umunyamakuru Marc Perelman yabajije Katumbi niba yaba yemeranya na Perezida Félix Tshisekedi umaze igihe ushinja mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda kuba ari we wagabye igitero ku gihugu cye, aho kuba umutwe wa M23.
Ni ibirego Perezida wa Congo Kinshasa aheruka kongera kwenyegeza, ubwo muri iki cyumweru yahuriraga i Washington DC na Perezida Joe Biden wa Amerika wamwakiriye mu biro bye.
U Rwanda cyakora cyo rumaze igihe ruhakana guha ubufasha ubwo ari bwo bwose M23, ndetse Perezida Paul Kagame aheruka gutangariza i Washington ko adakwiye kubazwa ibibazo by’abanye-Congo.
Ku bwa Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, ngo umutwe wa M23 ugomba kugenda ariko amarira si yo azakemura ikibazo cyawo.
Katumbi wirinze gutunga u Rwanda urutoki yagize ati: “Namaganye nivuye inyuma iki gitero cya M23. Murabizi ko yaba u Rwanda cyangwa u Burundi, cyangwa Uganda; sinzigera na rimwe nemera ko ibihugu duturanye byafasha inyeshyamba mu gihugu cyacu.”
“Iyi ni intambara idakwiye, M23 igomba kugenda. Murabizi ndi umuntu udakunda kurira, kuva mu 1998 duhora twamagana ibihugu duturanye; gusa tugomba guhagarika kurira, tugomba kugira icyo dukora.”
Moïse Katumbi yagaragaje ko icyo Congo Kinshasa ifite Igisirikare gikomeye cyakabaye kirinda ubusugire bwayo, gusa ikaba abasirikare bakaba badaterwa akanyabugabo.
Ati: “Dufite igisirikare cyiza cyane, ariko abasirikare bacu ntabwo baterwa akanyabugabo. Murabizi ko ari igisirikare gikomeye, cy’umwuga; dufite abasirikare batsinsuye M23. Yari yaravuye ku mipaka yacu. Ariko ikibazo gikomeye dufite uyu munsi, igisirikare ntabwo gishyigikiwe.”
Katumbi yavuze ko mu minsi yashize ubwo yazengurukaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yandikiye Perezida Tshisekedi amumenyesha ko imishahara y’Ingabo za FARDC yakongera, gusa undi ntiyagira icyo amusubiza.
Yavuze ko mu gihe cyose Ingabo za RDC zizaba zidahembwa neza ngo imibereho yazo ibe myiza abanye-Congo batazigera bareka kurira.
Uyu mugabo wanatangaje ko aziyamamariza kuyobora RDC mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza umwaka utaha, yavuze ko yisunze ubunararibonye afite, kuri ubu ashyize imbere kubaka bundi bushya Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), inzego z’umutekano ndetse n’ibikorwa remezo.


