Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Yoweri Museveni, yatangaje ko nta ngamba cyangwa ibihano ateganyiriza umuhungu we usanzwe ari umujyanama we mu by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, ushinjwa kwivanga muri politiki.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Daily Monitor ubwo yari i Washington DC nyuma y’aho Gen. Kainerugaba atangaje ko adashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, NRM.
Gen. Kainerugaba aherutse gutangariza kuri Twitter ati: “Ndi kumva amarira y’abantu bifuza impinduka. Ndi kumwe na bo! Icyo NRM yaba yarabaye cyose, ntabwo ihagarariye abaturage ba Uganda.”
Uyu musirikare yarongeye atangaza ko yizera Yesu na Perezida Museveni, gusa ngo si ko biri kuri NRM. Ati: “Nizera Yesu Kirisitu ndetse na Papa, General Kaguta Museveni. Ntabwo rwose nizera NRM. Mu mvugo za ba Marxist, byashoboka ko ari wo muryango udindiza iterambere ry’igihugu.”
Ni amagambo yahagurukije Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Richard Todwong, asaba ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda gufatira ingamba zikwiye uyu musirikare, kuko ngo amagambo ye atandukira amahame ngengamyitwarire yacyo.
Todwong yagize ati: “Umuhungu wa Perezida ntabwo yanditswe mu banyamuryango, ni General, ofisiye wa UPDF, ndizera ko hashingiwe ku mahame ngengamyitwarire y’abofisiye, igisirikare kizafata ingamba zikwiye. Twihanangirije buri wese, yaba Chairman [Museveni] yemerewe gutuka umuryango, yewe n’uwashinze ishyaka ntabyemerewe. Ishyaka ni rinini kuturusha twese, tugomba kuryubaha.”
Museveni abajijwe niba hari ingamba ateganya gufatira umuhungu we, yasubije ko atazifata ku bintu bito. Ati: “Ibi ni ibintu bito. Ntabwo buri kintu cyose gifatirwa igihano. Oya. Nk’uko hari imyigaragambyo ikomeye kuri Kololo aho nari nasabwe kuvuga ku ihangwa ry’ubukungu, kandi aba bantu bavugaga ku matora yo mu 2026.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko atari ngombwa ko abantu bafungwa kuko hari ibindi by’ingenzi byo kwitabwaho kurusha ibi. Ati: “Ntabwo tugomba gufunga abantu. Turayobora. Dufite ibibazo byinshi, bibe ari byo twitaho. Igihe cy’amatora kizaza.”
Museveni aherutse gufatira Kainerugaba ingamba mu Kwakira 2022, ubwo yari amaze gutangaza ko we n’ingabo ze bafata umurwa mukuru wa Kenya mu gihe kitagera ku byumweru bibiri. Icyo gihe yambuwe umwanya w’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko azamurwa ku ipeti rya General.


