Amateka ya John Hartfield watwitswe azira gukunda umuzungukazi

John Hartfield yari umwirabura wari utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yishwe urw’agashinyaguro nta rubanza rubayeho mu gace ka Ellisville kari muri Leta ya Missouri mu mwaka w’1919 azira kuba yarakundanaga n’umuzungukazi.

Igikorwa cyo kumwica cyanyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye, bivugwa ko abantu babarirwa mu bihumbi 10 bari bateraniye aho yagombaga kwicirwa ngo bihere ijisho. Yaramanitswe, araraswa maze aratwikwa. Ibice by’umubiri we byakaswemo uduce duce biragurishwa ku bashakaga kubifata nk’urwibutso.

Hartfield yavuye iwabo muri Ellisville agiye gushakisha ubuzima nk’abandi basore bose yerekeza muri East St louis mu mwaka w’1919. Yagarutse mu gace k’iwabo aje gusura umukobwa w’umuzungukazi bakundanaga witwaga Ruth Meeks.

Ubwo, urukundo rwabo bombi rwarushijeho kuryoha ni nako abazungu bo muri ako gace batangiye kubimenya, maze bategura umugambi wo kwica Hartfield. Batangiye kumushinja gushaka gufata ku ngufu Meeks. Icyo gihe bavugaga ko akiri muto, ataruzuza imyaka y’ubukure kandi mu by’ukuri aba bombi bari mu myaka 20.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Laurel, Sheriff Allen Boutwell, yakusanyije inkunga yo kuba hategurwa ibirori Hartfield yagombaga gufatirwamo ku busabe bwa Harbison. Ntibyatinze kuko yafashwe ubwo yinjiraga muri gari ya Moshi, atabwa muri yombi.

Hartfield yagombaga guhabwa abigaragambya bifuzaga ko yakwicwa, maze hatangira kwandikwa inkuru nyinshi mu bitangazamakuru, batumira abantu ngo bazajye kwirebera uko azicwa.

Urugero, ibinyamakuru nka The Jackson Daily News, The New Orleans States n’ibindi byanditse imitwe y’inkuru igira iti “John Hartfield azicirwa n’abigaragambya muri Ellisville saa kumi n’imwe z’igicamunsi”.

Icyo gihe Hartfield wari umaze iminsi akorerwa urugomo yari yaragize ibikomere byinshi ku mubiri yakomeje kuvurwa na muganga witwaga A. J. Carter, kugira ngo azageze igihe cyo kwicwa ari muzima. Saa kumi nimwe tariki ya 26 Kamena 1919, imbaga y’abantu bari baturutse imihana yose bari baje kureba uko yari agiye kwicwa.

Hartfield yamanitswe mu giti kirekire, maze amishwaho urusasu umubiri wose, amanurwa hasi ku butaka, abari aho ngaho batangira kumukatamo uduce duce tw’umubiri nk’igikorwa cy’urwibutso kuri bo, birangiye bafata ibice byari bisigaye barabitwika.

Nyuma y’aho, abagerageje kuvuga cyangwa kuzana ibikorwa byo kumwibuka, bagiye bahohoterwa, abandi baricwa.

Niyobuhungiro David

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *