Papa Francisco, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022 yahishuye ko amaze imyaka 9 atanze ibaruwa y’ubwegure bwe mugihe yagira ibibazo by’ubuzima.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cya ABC cyo muri Espagne, yavuze ko iyo baruwa yayitanze mu mwaka wa 2013 ubwo yari amaze gutorerwa uyu mwanya.
Avuga ko yahaye iyo baruwa umukaridinari wari ushinzwe ububanyi n’amahanga i Vatican kandi akizera ko uriho ubu azakurikiza ayo mabwiriza mu gihe byazaba bibaye ngombwa.
Papa Francisco wujuje imyaka 86 y’amavuko aheruka kubagwa urura ruto ndetse amaze amezi afite ibibazo byo mu mavi.
Inshuro nyinshi mu magambo ye yumvikanye ashima umwanzuro wo kwegura k’uwo yasimbuye, Papa Benoit XVI.
Benedicto XVI ni we mupapa wa mbere weguye mu myaka 600 yari ishize. Ubwegure bwe bwatumye Francisco ahabwa iyi nshingano ikomeye kurusha izindi muri Kiliziya Gatolika.
Niyobuhungiro David


