Abayobozi batandukanye bifatanya n'abahinzi b'icyayi mu munsi mpuzamahanga w'umuhinzi w'icyayi

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barasaba gufashwa kubona ifumbire

Nubwo abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko muri iki gihe bahanganye n’ibibazo birimo igiciro kidahagaze neza ku isoko mpuzamahanga,ibura ry’abasoromyi rituma icyayi cyinshi gisigara mu mirima, ihanika ry’igiciro cy’ifumbire n’ibindi, ngo bakomeje kongera imbaraga muri ubu buhinzi, bagasaba ubuyobozi gukomeza kubashakira umuti w’ibi bibazo bibakoma mu nkokora.

Abaganiriye na Bwiza.com kuri uyu wa 15 Ukuboza, bo muri koperative za COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bijyanye n’umunsi mpuzamahanga w’umuhinzi w’icyayi, bavuze ko bashimira cyane Umukuru w’Igihugu imbaraga yashyize mu guhesha agaciro umuhinzi w’icyayi.

Harimo n’uku kugira umunsi amuhuza n’abayobozi be akabasha kubabwira ikimubangamiye, bakanasabana bishimira ibyo bigejejeho, bakinahanganye n’ibibazo bifuza ko byakemuka.

Abayobozi batandukanye bifatanya n'abahinzi b'icyayi mu munsi mpuzamahanga w'umuhinzi w'icyayi
Abayobozi batandukanye bifatanya n’abahinzi b’icyayi mu munsi mpuzamahanga w’umuhinzi w’icyayi

Kayiranga Elethère uyobora COOPTHE Mwaga-Gisakura ibarizwamo abanyamuryango hafi 700 bagihinga ku buso bwa hegitari zirenga gato 600, avuga ko n’ubwo abahinzi ayoboye bataragera ku rwego rw’iterambere bifuza, babasha kwibonera iby’ibanze by’ibterambere babikesha Umukuru w’Igihugu wahaye umurongo, ubu buhinzi bugatunga ubukoze neza kubera amafaranga bakibonaho buri kwezi.

Ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame bwahaye agaciro icyayi, ubuhinzi bwacyo n’abahinzi bacyo, kuko mu myaka ishize hari igihe bamwe bari batangiye gushaka kukirandura ngo aho kiri bahatere amashyamba cyangwa imyaka yindi, ariko ubu dufite ahubwo ikibazo cy’imbuto, b ivuze ko twamaze kumenya neza agaciro kacyo kubera imbaraga cyashyizwemo n’ubuyobozi.’’

Avuga ariko ko ku munsi nk’uyu mpuzamahanga w’umuhinzi w’icyayi batanabura kugeza ku mukuru w’igihugu ibikibabangamiye, bifuza ko na byo byabonerwa ibisubizo.

Ati: “Ikikitugoye cyane twifuza ko cyabonerwa igisubizo vuba kitarateza igabanuka ry’umusaruro ni icy’itumbagira ry’igiciro cy’ifumbire rikomeje kutuvugisha menshi kandi si aha kiri gusa ni mu gihugu hose. Nibongere baduhe nkunganire nk’uko babigenje mu kwa 3 k’uyu mwaka, bitabaye ibyo bizagorana kuko nitwe tuyirihira iduhenze cyane, ubushobozi bwacu bwo kuyigura buragenda butubana buke.’’

Yarakomeje ati: “Kubera kandi icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe isi yose, n’intambara yo muri Ukraine yakurikiyeho, n’ibindi bibazo bigenda bizamo,muri aya mezi igiciro cy’icyayi ntikimeze neza, tukanagira icy’abasoromyi babuze n’icyakabonetse ku bwinshi kigahera mu mirima.

Gusa tuzi ko ubuyobozi buticaye,byose bubikurikiranira hafi n’ibisubizo ,ku bufatanye n’abahinzi birimo bishakwa ariko ibyo bikemutse umuhinzi yarushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza,kuko ibyamubangamiraga byaba bikemutse.’’

Kayiranga avuga ko hari ibibazo byinshi bafite bifuza ko ubuyobozi bwabakemurira
Kayiranga avuga ko hari ibibazo byinshi bafite bifuza ko ubuyobozi bwabakemurira

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel, avuga ko nubwo bataragera aho bashaka ku musaruro, ariko ko ugenda wiyongera buri mwaka biturutse ku bufatanye bw’abarebwa n’ubu buhinzi bose, aho uwaka ushize babonye toni 2045, uyu ukazarangira babonye toni 2580, utaha bakaba biteze toni 2800, byose bikeshwa kuba abahinzi bamaze kumenya akamaro n’agaciro k’iki gihingwa ku rwego mpuzamahanga.

Ku bibazo abahinzi bagaragaza,avuga ko koko bihari,ariko Leta ibishakira ibisubizo. Ati: “Nk’ikibazo cy’abasoromyi kirahangayikishije cyane kuko nko muri COOPTHE Mwaga –Gisakura ikigera ku 10% cyose gisigara mu mirima kubera icyo kibazo. Turi kugishakira umuti duhereye ku gushakira amacumbi meza n’ibyangombwa byose bifasha umusoromyi kurara heza no gusoroma neza, n’ababyeyi bafite abana bakazagira aho babasiga hatekanye, bizabafasha gusoroma nta nkomyi.’’

Ku giciro cyagabanutse, ati: “Bisa n’aho kitagenze neza kuko aya mezi y’imvura aba ari ay’umusaruro miwnshi, cyaba cyinshi ku isoko mpuzamahanga ntikigurwe nk’amezi y’izuba kiba gike, hakaniyongeraho abaguzi bataragaruka ari benshi ku isoko mpuzamahanga kubera ingaruka za COVID-19 n’intambara ya Ukraine, ariko dufite icyizere ko bizakemuka vuba aha.’’

Icy’imbuto n’ifumbire, yemera ko na byo bihari, ariko hashakishawa uburyo byose byakemuka, nk’mifubire nyuma y’uko yaturukaga mu bihugu birimo intambara by’u Burusiya na Ukraine, ubu bitoroshye kuyihakura ikaba ihenze cyane. Mu bisubizo biri gushakwa, hari ukureba ahandi bayikura idahenze cyane nk’aho.

Icy’imbuto na cyo ngo kuko amakoperative ayikenera bigoye kuzihumbikira kuko bihenze, azagenda afashwa gahoro gahoro kugeza ubwo azabigirira ubushobozi,ariko izo babashije kubona bazibaha, n’ibindi bikurikiranirwa hafi.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko umwaka utaha bateganya guhinga hegitari nshya zirenga 4000 ku mukandara wa Nyungwe n’izindi nyinshi mu murenge wa Rangiro, agasanga nikimara guhingwa no gutangira kubyara umusaruro inganda 3 bafite zitazaba zigihagije, bikazasaba ko hubakwa izindi, bikazazamura iterambere mu bukungu ry’abatuye aka karere ritaragera ku rwego bifuza.

Icyayi ni kimwe mu byinjirije amadovize menshi igihugu umwaka ushize nk’uko bivugwa na Bugingo Eric umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea ifite uru ruganda,ahinjijwe arenga miliyoni 130 z’amadolari,ngo azakomeza kwiyongera, uru runganda rukaba rukoresha abakozi barenga 3000, uyu mwaka ayo rubahemba n’agenda mu kugurira abahinzi icyayi akazagera kuri miliyari 3 z’amanyarwanda.

Abahinzi bashimira Umukuru w'Igihugu uhesha agaciro ubuhinzi bwabo
Abahinzi bashimira Umukuru w’Igihugu uhesha agaciro ubuhinzi bwabo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *