Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bakiriwe nk’abami i Buenos Aires, nyuma yo kuhasesekara kuri uyu wa Kabiri batahukanye Igikombe cy’Isi baheruka gutwara.
Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri [muri Argentine] ni bwo indege yari itwaye Messi na bagenzi be yasesekaye i Buenos Aires.
Messi wari ukurikiwe n’umutoza Lionel Scaloni ni we wasohotse mu ndege mbere y’abandi afashe Igikombe cy’Isi mu ntoki, mbere yo kucyereka abaturage n’abanyamakuru benshi bari baje kumwakirana na bagenzi be.
Nyuma yo gusohoka mu ndege abagize ikipe y’Igihugu ya Argentine batambutse ku itapi itukura bari bateguriwe, basohorera mu modoka nini cyane ifunguye hejuru bari bateguriwe kugira ngo bayifashishe batambagiza Igikombe cy’Isi baheruka kwegukana bacyereka abaturage.
Ku mihanda ya Buenos Aires ibihumbi by’abanya-Argentine bari baje kwakira Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu cyabo yaherukaga kwegukana mu myaka 36 bari benshi cyane.
Iyi kipe kandi yari inagaragiwe na za moto ndetse n’imodoka zitagira ingano.
Ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022 ni bwo Albiceleste ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya gatatu mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda u Bufaransa bari bahuriye ku mukino wa nyuma kuri Penaliti 4-2.
Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Lionel Messi watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino na Angel Di Maria ni bo batsinze ibitego bya Argentine, mu gihe bitatu by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappé.















