Ni uku izi noti zizaba zigaragara

Hamenyekanye igihe inoti ziriho ifoto y’Umwami Charles III zizasohokera muri banki

Banki nkuru y’u Bwongereza kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022 yashyize hanze amafoto y’imiterere y’inoti zigaragaraho ifoto y’Umwami Charles III, isobanura ko zizatangira gukoreshwa hagati y’umwaka w’2024.

Isobanura ko inoti zizashyirwaho ifoto ya Charles III ari zose. Ni ukuvuga; iy’Amapawundi 5, 10, 20 ndetse na 50, gusa ngo nta kindi kizahindukaho.

Iti: “Twamuritse isura y’inoti za banki z’Umwami Charles III wacu kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022. Ifoto y’umwami izagaragara ku noti zacu enye zose (£5,£10,£20 na £50). Indi miterere y’inoti izagumaho.”

Banki y’u Bwongereza isobanura ko inoti ziriho ifoto y’Umwamikazi Elizabeth II na zo zizakomeza gukoreshwa.

Izi mpinduka zigiye kubaho nyuma y’aho Charles III yimye ingoma, asimbuye umubyeyi we Elizabeth II watanze tariki ya 8 Nzeri 2022.

Ni uku izi noti zizaba zigaragara
Ni uku izi noti zizaba zigaragara

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *