Umurundi Joseph Ntakirutimana ni we watorewe kuba umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga wari umaze imyaka itanu ayiyobora.
Ntakirutimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ishyaka CNDD-FDDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Yatorewe kuyobora EALA muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu matora yabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi nteko giherereye i Arusha muri Tanzania. Muri aya matora ni we wari umukandida rukumbi.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri ubu unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yashimiye Ntakirutimana ku bwo kwegukana intsinzi muri ariya matora.
Perezida Ndayishimiye nk’umuyobozi wa EAC kandi yamwijeje ubufasha mu rwego rwo gushyira hamwe gahunda y’ukwishyira hamwe kw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.


