Polisi iri gushakisha umushoferi wa Fuso wakoze impanuka agahita acika

Polisi y’u Rwanda (RNP) iravuga ko irimo gushakisha umushoferi w’ikamyo yahitanye umudamu umwe igakomeretsa abandi benshi, mu mpanuka yo mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza, i Zindiro, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo .

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukuboza, mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere, yavuze ko umushoferi atarimo kuboneka nubwo hashyizwe ingufu mu kumushaka.

Ati: “Kuva ubwo twavuganye na nyir’ikamyo ufite ubushake bwo kudufasha kumenya umushoferi, kugira ngo tumenye ibyabaye mbere y’impanuka.”

Nk’uko Irere abitangaza ngo uyu mushoferi wari utwaye ikamyo ya Fuso yari ari kumwe n’umugore w’imyaka 42 wapfiriye aho.

Ati: “Hari kandi abantu benshi bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro, ndetse n’imitungo yangiritse, cyane cyane amaduka akikije aho.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, ariko Irere yizera ko ikamyo igomba kuba yahuye n’ikibazo cya tekiniki, urebye ko uyu mudamu wari kumwe n’umushoferi yavuzaga induru mbere y’uko ibyabaye biba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *