Uwiyise Colonel witwa Muzungu Rusongo wo mu mutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho-Makanika yishwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Minembwe mu gace ka Fizi (Kivu y’Amajyepfo), kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukuboza 2022 .
Lieutenant Jérémie Meya, umuvugizi wa brigade ya 12 ya FARDC ishinzwe gutabara byihuse ifite icyicaro i Minembwe yemeje ya makuru avugana na 7SUR7.CD, yerekana ko uyu muyobozi w’inyeshyamba yiciwe mu irondo rya nijoro.
Lt. Meya ati “Ingabo zacu zagabweho igitero n’umutwe witwaje intwaro witwa Twirwaneho-Makanika uyobowe na Colonel Mitabo Rushimisha, watorotse igisirikare, i Muzinda mu birometero 3 uvuye ku cyicaro gikuru cya brigade ya 12 ishinzwe gutabara byihuse. Imibare ku ruhande rw’umwanzi ivuga umuterabwoba uzwi cyane, wiyise Colonel Muzungu Rusongo wishwe, umugabo wari umaze igihe kinini abangamiye amahoro. Turakomeza amarondo yimbitse kugira ngo umutekano w’akarere ugirire akamaro abaturage batuje “.
Amakuru akomeza avuga ko ingabo zanafashe imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
FARDC ikaba ivuga ko uyu musirikare mukuru wa Twirwaneho ashinjwa ubugizi bwa nabi bwinshi, burimo guca imitwe bamwe mu basirikare bakuru ba leta n’iyicwa ry’umuyobozi mukuru w’iposita i Minembwe, ariko kandi n’urupfu rw’abasivili benshi.


