General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, biravugwa ko yambuwe abasirikare n’abapolisi bamurinda, nyuma y’amezi atatu akuwe kuri iyi nshingano.
Urubuga SOS Médias Burundi ruvuga ko aya makuru rwayahawe n’umwe mu bashinzwe umutekano bo hejuru. Ruti: “Abasirikare n’abapolisi barindaga urugo rwa Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe muri Gasekebuye (amajyepfo ya Bujumbura) bategetswe gusubira mu birindiro byabo kuri iki gicamunsi.”
Ruvuga ko yarubwiye ko imodoka za Leta zabaga ku rugo rwa Bunyoni zahakuwe, mbese ngo bisa n’aho biganisha ku gutabwa muri yombi k’uyu munyapolitiki wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yambuye Gen. Bunyoni inshingano ya Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Nzeri 2022. Yari amaze iminsi avugwaho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.


