Minisitiri w’umutekano w’imbere, Gasana Alfred, yaburiye Abanyarwanda bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisitiri Gasana yatanze uyu muburo ubwo yaganiraga n’abatuye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022.
Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe, umuntu ugiye muri RDC mu buryo butemewe ashobora guhura n’ibibazo birimo kuraswa n’abashinzwe umutekano wo ku mupaka bamwikanzemo umwanzi ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no kuba yagirirwa nabi, kumutabara bikaba byagorana.
Yagize ati: “Icyo umuntu asaba abaturiye imipaka, umubano umeze neza cyangwa utameze neza, ni ukwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ushaka kwambuka, akubahiriza ibigenwa n’amategeko. Iyo hari ikitameze neza hakurya, kandi ashaka kwambuka mu buryo amategeko agena, agirwa inama. Iyo yambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyamubaho ntikimenyekana, ariko icya kabiri no kumukurikirana ntabwo byoroha.”
Minisitiri Gasana yatangaje kandi ko umutekano w’Abanyarwanda muri RDC utizewe, bitewe n’imvugo zibangisha rubanda zikomeje gukwirakwizwa, akabasaba kujyayo mu gihe biri ngombwa. Ati: “Kwa kujyayo mu bintu bitari ngombwa, hari uwagize iminsi mikuru nshaka kujya kureba, rwose ibyo bikagabanyuka, ntabwo ari byiza iyo hari abadashaka umutekano wawe n’abawe, impamvu zibajyana zikaba nke kandi zikaba impamvu zifatika.”
Yibukije abo mu murenge wa Bugeshi ko umubano w’u Rwanda na RDC utameze neza, gusa ngo ni ikibazo kizakemurwa n’abayobozi ubwabo.


