20221221_081737.jpg

Abakinnyi ba Maroc n’ababyeyi babo bashimiwe n’umwami Mohammed VI (Amafoto)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc ‘Les Lions de l’Atlas’ n’ababyeyi babo, bashimiwe n’umwami Mohammed VI nyuma yo guhesha ishema mu mikino y’Igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo abari bagize ikipe y’Igihugu ya Maroc bakiriwe mu ngoro y’umwami Mohammed VI i Rabat, abambika imidari y’ishimwe ku bwo guhesha ishema igihugu cye.

Umwami Mohammed VI yari agaragiwe n’abahungu be barimo igikomangoma Héritier Moulay El Hassan ndetse na Moulay Rachid.

Abakinnyi bari baherekejwe n’ababyeyi babo bo bashimiwe uruhare bagize mu kurera no guteza imbere abahungu babo.

Abakinnyi ba Maroc bashimiwe n’umwami, nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 iheruka gusorezwa muri Qatar.

Iyi kipe y’umutoza Walid Regragui uri mu bambitswe imidari y’ibwami, yabigezeho nyuma yo kwandika amateka yo kuba igihugu cya mbere cyashoboye kugera muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi ubwo yasezereraga Portugal muri ¼ cy’irangiza iyitsinze igitego 1-0.

Inzozi z’abanya-Maroc zo kugera ku mukino wa nyuma cyakora cyo zaburijwemo n’Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, nyuma yo kubatsindira muri ½ cy’irangiza ibitego 2-0.

Maroc yegukanye umwanya wa kane nyuma yo gutwarwa uwa gatatu yari ihataniye na Croatie yayitsinze ibitego 2-1.

20221221_081652.jpg

20221221_081737.jpg

20221221_081732.jpg

20221221_080441.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *