32rrwk.jpg

AHUPA Store yagejeje ku isoko television za Neiitec na RWK zikorerwa mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu nzira yo guteze imbere ibikorerwa imbere mu gihugu muri politike ya Made in Rwanda, ubu noneho watunga television zakorewe mu Rwanda.

Ni Television zigezweho zimenyerewe nka Flat TV ziri mu moko abiri ariyo NEIITEC na RWK zikaba zikorwa n’ uruganda Electronic Industry and information Technology Rwanda Co., Ltd Rukorera I Masoro mu cyanya cyagenewe inganda.

32rrwk.jpg

NEIITEC na RWK ni television zatangiye gushyirwa ku isoko mu kwa cumi uyu mwaka ni television zikomeye zigezweho kandi ziri ku giciro giciriritse ugereranyije n’ izindi ziri ku isoko ryo mu Rwanda. Kuri ubu zikaba ziri kuboneka mu maduka atandukanye acuruza ibikoresho bya electronic by’ umwihariko ariko ubu zikaba ziri no kugurishirizwa mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

43rrwk.jpg

Izi television kandi ushobora no kuzigura kuri www.ahupa.store ukagabanyirizwa ibiciro kandi bakazikugeho aho uri hose mu gihugu. Urubuga www.ahupa.store ni urubuga rusanzwe rugurishirizwaho ibintu na service zitandukanye, rukaba ari urw’ ikigo Ahupa Business Network, ikigo rukumbi n’ ubundi gifitanye amasezerano na Electronic Industry and information Technology Rwanda Co., Ltd yo kumenyekanisha no kugurisha izi Television za NEIITEC na RWK mu Rwanda.

50r_rwk.jpg

Mu kiganiro na Ahmed Pacifique, umuyobozi mukuru wa AHUPA Business Network ari nayo nyiri AHUPA STORE yadutangarije ko kuri ubu kandi hashyizweho uburyo bwihariye bwo korohereza abashaka gutunga zino television bishyuye mu byiciro aho bakwegera ibigo by’imari bakonana nabyo. Ababyifuza bakaba barashyiriweho umurongo babarizaho ibindi bisobanuro cyo kimwe n’abifuza kurangura baturutse mu mpande zitandukanye z’ igihugu no mu karere, ari wo 0788676458 cyangwa bakegera ibigo by’ imali basanzwe bakorana.

55r_rwk-2.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *