Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Ukuboza, cyatangiye igikorwa cyo gufunga ibikorwa by’abacuruzi badakoresha neza inyemezabwishyu z’ikorabuhanga (EBM) hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kubihanangiriza inshuro zigera muri esheshatu ariko ntibikosore .

Iki gikorwa cyari cyatumiwemo n’itangazamakuru, cyatangiriye mu isoko ryo muri MIC, aho ku ikubitiro hafunzwe iduka ry’Umushinwakazi ucuruza imyenda n’inkweto nyuma yo gusanga atarakoresheje EBM neza no kwihanangirizwa biba ngombwa ko afungirwa ubucuruzi.
Abakozi ba Rwanda Revenue binjiraga mu iduka babanje gusuzuma imikoreshereze yaryo ya EBM nyuma yo guhabwa amakuru ko batayikoresha, bagasaba nyir’ubucuruzi gusohoka agashyiraho ingufuri ye, na RRA igashyiraho iyayo, ndetse n’icyapa kigaragaza ko ubucuruzi bufunzwe n’impamvu.

Igikorwa cyakomereje mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Quartier Commercial, aho iduka rya Coste Gasongo Shop Ltd, ucuruza akanaranguza imyenda nawe yafungiwe kubera amakosa yakoze mu itangwa rya EBM.
Avugana n’abanyamakuru, nyiri iduka, Mutimura Felix, yemeye ko yari yarihanangirijwe ku ikoreshwa rya EBM, aavuga ko yari yarikosoye ariko nyuma hakagaragara aga PV k’amafaranga 35,000frw ari ko kamukozeho.
Ati “ Bampaye remarque ko bazaza kumfungira, nyuma yaho hari aga PV bacishije mu kinyamakuru kariho 30,500 niko ahari katumye baza kumfungira. Bampaye remarque ko bazamfungira kubera ko ntatanga EBM neza ,nyuma ndikosora, nyuma rero sinzi aho ako ga PV kavuye, sinzi uwo bafashe uwo ri we, nyuma rero mbona bagashyize mu binyamakuru..gashobora kuba rero ari ko gatumye ibyo byose biba.”
Yabajijwe isomo ibi byaba bimusigiye asubiza agira ati “ Nyine ngomba kujya ntanga inyemezabwishyu n’ubundi nari narikosoye kuva banyihanangiriza byose nari narabishyize ku murongo.”

Abajijwe impamvu ituma badatanga EBM abazwa niba hari imbogamizi byaba bibatera, Mutimura yasubije ati “ Turayitanga, ahubwo twatangaga iya makeya ariko narikosoye.”
Ku kijyanye no kumenya impamvu ituma baratangaga iya makeya, yagize ati “ Twarahombaga cyane kubera twagurishaga macye, twatanga facture yuzuye tugahomba. Ariko twasanze ko tugomba kuriza ibiciro nk’uko babitubwiye mu nama, hagati aho rero nari narikosoye rero twarabizamuye”
Nyuma y’aha, RRA n’abanyamakuru bari bayiherekeje berekeje ku mucuruzi ucuruza ibitenge nawe wafatiwe mu ikosa ryo kudakoresha neza EBM, nawe arafungirwa, bakomereza ku iduka riranguza inzoga z’amalikeri munsi ya Kipharma naawe biba uko.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), yavuze impamvu y’iki gikorwa.
Yagize ati “ni igikorwa cyo gufunga ubucuruzi ,byubahirije amategeko nkuko biteganywa ku batubahiriza ibyo amategeko ateganya mu bucuruzi, abantu bose bafungirwa ni abantu bafashwe bakoze icyaha cyo gucuruza badatanze inyemezabuguzi za EBM, bose bafashwe inshuro zirenze 3 kandi bahanwa banabwirwa icyo bagomba gukora kandi bakizi neza”.

Yakomeje agira ati “ibyo amategeko ategeka nuko ubundi iyo umuntu afashwe inshuro ya mbere atatanze inyemezabuguzi ya EBM ahanishwa inshuro 10 z’umusoro yaragiye kunyereza, ku nshuro ya 2 agahanishwa inshuro 20, ku nshuro ya 3 twemeje yuko hazajya hajyaho na biriya bihano by’inyongera amategeko ateganya harimo gutangazwa mu bitangazamakuru, gufungirwa ubucuruzi mu gihe cy’iminsi 30 ndetse no gukurikiranwa mu nkiko kugirango harebwe neza niba koko mu mikorere ye atagambiriye kunyereza imisoro kandi abishaka”.
Uku gufunga ubucuruzi kwaje nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukuboza 2022 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyari cyashyize ahagaragara urutonde rw’Abacuruzi 50 bakoresheje nabi EBM mu gutanga inyemezabwishyu n’abahisemo kutazikoresha bigatubya umusoro.
Itegeko rikaba riteganya ko abantu badakoresha EBM ndetse n’abayikoresha mu buryo butari bwo, bahanishwa ibihano birimo gucibwa amande angana na 200,000 Frw ku muntu udakoresha EBM mu bucuruzi bwe, gucibwa amande ku bicuruzwa byacurujwe hadatanzwe inyemezabuguzi ya EBM ashobora gukubwa n’inshuro 20 iyo umucuruzi yanze kuva ku izima, gufungirwa ibikorwa iminsi 30 n’ibindi.


