Imyitwarire iranga abahanga

Waba uri umuhanga kurusha uko ubitekereza? Kugira ngo umenye niba koko uri we ntabwo bisaba kuba wakora ibizamini bya IQ (Intelligence Quotient).

Reka turebere hamwe imyitwarire 10 cyangwa imyifatire iranga umuhanga. Niba ujya wibonaho ibi bimenyetso, uhite umenya ko uri we.

Reba videwo

1. Gutuza

Kurwana n’inshuti yawe, guteza akavuyo cyangwa kutubahiriza ibyo wifuza, hari ibintu byinshi bishobora gutuma ugira umunabi. Ariko abahanga usanga ari abantu batuje cyane.

Muri Kaminuza ya Michigan hakozwe ubushakashatsi ku bantu 600, abana bafite imyaka 22 n’ababyeyi. Abashakashatsi bashakaga kumenya niba hari isano hagati yo kuba umuntu arakara no kugira ubwenge buke.

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abana batangira kwiga kugira iyo myitwarire yo kugira uburakari n’umunabi bakiri bato. Iyo bakuriye ahantu hahora intonganya n’amakimbirane birushaho kwiyongera, bigatuma ubwonko bwabo hibikamo ikintu cyose cyabatera kugira umunabi.

2. Kudatekereza ko urusha abandi ubwenge

Uzasanga abantu b’abaswa biyemera cyane, bagaragaza ko bafite impano cyane iyo bari kumwe n’abandi bakereka abo bari kumwe nabo ko ari abaswa, bakabereka ko babarenze.

Ubushakashatsi bwanditswe muri magazine ya Psychological Science buvuga ko abantu badafite ubwenge cyangwa abaswa usanga bafitiye urwango abandi, ikindi barabaswe no kurobanura abantu, aho bafata abantu bakabashyira mu byiciro. Usanga ikindi kibaranga ari uko bahitamo guheza abandi iyo bagiye kwivugaho.

Uzasanga abantu b’abahanga bafite indangagaciro bagenderaho, ikindi ntabwo baba bakeneye ko abantu babemera. Uzasanga bashimishwa no gufasha abandi Kandi bakanezezwa n’uko bageze ku ntsinzi cyangwa batsinze.

3. Kwemera amakosa

Kwemera amakosa cyangwa imyitwarire ni imyitwarire byagorana ko wayisangana abantu bafite imitekerereze iri ku rwego rwo hasi. Uzasanga abaswa bahitamo gushinja abandi amakosa yabo, bakayashyira ku bandi.

Umuhanga yemera amakosa ye, akirengera n’ingaruka z’imyitwarire ye. Abona ingaruka zayo nk’amahirwe yo kwiga no gukura. Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Michigan bwerekanye ko ubwonko bw’abahanga bugira imyitwarire itandukanye cyane n’iy’abaswa.

4. Guca bugufi

Uzasanga abantu b’abaswa cyangwa abafite ubuhanga buke bita ku nyungu zabo. Ntabwo bashobora kwifatanya n’umuntu wagize ikibazo runaka. Akenshi uzasanga bashaka ko ibitekerezo byabo ari byo bishyirwa imbere, ndetse bagahora barwanira ko abantu babyemera. Ntibita ku kureba niba umuntu babwira ari umuswa nka bo.

Ubushakashatsi bwakorewe muri ya Texas University bwagaragaje ko abantu b’abahanga babasha kumva abandi, bakumva ibyiyumvo byabo. Muri ubwo bushakakashatsi byagaragaye ko usanga bakora cyangwa bifuza gukorera ikintu cyiza abandi badategereje inyungu.

5. Nta we bizeraa

Ni byo koko abahanga nta muntu numwe bizera, bibatwara igihe kinini kugira ngo bagire inshuti. Ni abantu bareba kure cyane, bashobora kureba ahazaza, bakabona ikintu gishobora kutazagenda neza mu myaka iri imbere.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko iyo ugiranye ubucuti n’umuhanga, buramba ugereranyije n’umuswa.

6. Amatsiko

Ni abantu ubona buri gihe baba bahugiye mu tuntu twinshi, aho baba bashaka kwiga, gutekereza cyangwa guhanga ibintu bishya. Ni bwo ushobora kumukenera, akakuburira umwanya uhagije.

7. Kuryama umwanya muto

Ubushakashatsi bwakorewe muri London school of Economics bwagaragaje ko abahanga batinda kuryama ugereranyije n’abaswa. Bwerekanye ko abafite IQ ya75 bajya kuryama kare abafite IQ ya 125 bakajya kuryama hagati mu ijoro saa 12:30 byibuze.

Ikindi ni uko wasanga abahanga babyuka kare ugereranyije n’abaswa. Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bari mu myaka 20.

8. Ntibishora mu mirimo isaba ingufu nyinshi

Abahanga barangwa no gukora imirimo yoroheje. Ubushakashatsi bwo muri kaminuza ya Florida Gulf Coast bwerekanye ko usanga abaswa bo bahugiye mu bintu ahanini bibangiza birimo gukora ibintu bisaba gukoresha imbaraga.

10. Babyutswa n’inzogera

Ni kenshi usanga ushyira inzogera muri telefone yawe ngo igufashe kuza
kubyuka, ukagumya uyizimya ngo irekere rimwe na rimwe bikarangira utabyutse. Ubushakashatsi bukubiye mu nyandiko ‘Personality and Individual Difference’ bwemeje ko ibi ari ibintu bisanzwe ku bantu b’abahanga.

Niyobuhungiro David

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *