La Haye: Umugore yavuze ko yabonye Interahamwe za Kabuga ziririmba ngo ” Mureke tubamareho”

Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi humviswe umutangabuhamya w’umugore, wahawe izina KAB086 mu kurinda umwirondoro we, na we washinje Kabuga.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Rashid, yavuze ko ari Umuhutukazi wari utuye ku Kimironko, mu 1992 akabona Interahamwe za Kabuga zibyina indirimbo zimeze nk’izo mu ntambara aho zavugaga ngo “mureke tubamareho, mureke tumareho izi Nkotanyi”.

Aho ngo zashakaga kuvuga kumaraho Abatutsi.

Muri iyo ncamake y’ubuhamya bwa KAB086, Rashid yanavuze ko mu kwezi kwa kane mu 1994, Kabuga yahaye Interahamwe imbunda n’imihoro.

Hagati y’itariki ya 8 n’iya 10 y’uko kwezi, KAB086 ngo yabwiwe ko hari imiryango y’Abatutsi yishwe n’izo Nterahamwe.

Umunyamategeko Altit wunganira Kabuga ni na we wahase ibibazo uyu mutangabuhamya, amubaza intera yari iri hagati y’urugo rwe n’urwa Kabuga, avuga ko yari intera ya metero hafi 100.

Yanamubajije niba koko ari Umuhutukazi, kuko ngo mu ibazwa rye n’ubushinjacyaha mu kwezi kwa karindwi mu 2011, yari yavuze ko aho yari atuye yashinjwaga kuba Umututsi wigaragaza nk’Umuhutu. Yasubije ko ari Umuhutu kuko na se ari Umuhutu.

Altit yamwibukije ko yavuze ko icyo gihe yavuze ko na se yajyaga ashyirwa ku nkeke n’Interahamwe, asubiza ko ari uko “batajyanaga na bo kwica [Abatutsi]”, bigatuma babagiraho urwicyekwe.

Gusa haje kuvuka impaka mu rukiko ubwo Altit yari abajije KAB086 niba yaragumye mu rugo kugeza ku itariki ya mbere y’ukwa gatanu mu 1994, agasubiza ko ari byo.

Aha yamwibukije ko muri rya bazwa ryo mu 2011, yavuze ko we yidegembyaga akagendagenda kuko yari Umuhutu.

Rashid yahise azamura inzitizi, yaje kuburizwamo, ko ibyo Altit arimo kubazaho ari ibyavuzwe mu 2010 kandi ko uyu mutangabuhamya yabikosoye mu ibazwa ryo mu 2011.

Iyo ngingo ntiyanyuze umucamanza Bonomy, wavuze ko nta mpamvu abona yo kubuza ko umutangabuhamya abazwa kuri izo mvugo zinyuranye nk’, uko BBC yakurikiranye iri buranisha yabitangaje.

Nuko Altit amubaza niba yaragumye mu rugo hagati y’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994 n’itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu mu 1994 ubwo yahungaga.

Asubiza ko atari yihishe, ko yajyaga mu nkengero z’aho yari atuye, akajya gushaka ibyo kurya.

Altit amubaza niba rero byaba ari ukuri kuvuga ko iby’Abatutsi avuga bishwe ari ibyo yabwiwe gusa, avuga ko ari byo koko, ko ndetse mu babimubwiye harimo na mubyara we, gusa izina rye ryavugiwe mu muhezo.

Yanabajijwe ku mbyino zo mu 1992 yavuzeho z’Interahamwe zavugaga “kumaraho Abatutsi”, avuga ko byari bivuze Inkotanyi n’Abatutsi.

Nyuma yo kuvuga ko muri izo Nterahamwe hari harimo n’Abatutsi ariko ko ubwo indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanurwaga zari zaramaze kuvanwamo, Altit yamubajije niba bivuze ko Interahamwe z’Abatutsi zabyinaga zisaba ko Abatutsi bicwa.

Umushinjacyaha Rashid yahise azamura inzitizi kuri icyo kibazo, avuga ko ari nko gusaba umutangabuhamya kuvuga ku cyo izo Nterahamwe zatekerezaga, asaba ko kitabazwa.

Umucamanza Bonomy yanze iyo nzitizi, ategeka ko kibazwa mu bundi buryo, nuko Altit abaza KAB086 niba ibyo byari “ibintu bisanzwe”, asubiza ko izo Nterahamwe zari zarahinduriwe indangamuntu baziha iz’Abahutu.

Altit yamubajije uko ibyo abizi, avuga ko abizi kuko yari aturanye na zo, kandi ko izo zahinduriwe indangamuntu zitari nyinshi, ko bari nk’abantu batatu.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza ku munsi w’ejo ku wa kane, KAB086 agakomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *