Komiseri Mukuru muri UN yasabye u Bwongereza kwisubira ku kohereza abimukira mu Rwanda

Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Muryango w’Abibumbye (UN), Volker Türk, yasabye guverinoma y’u Bwongereza kwisubira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Türk mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Guardian ubwo ku biro bye i Geneva mu Busuwisi, yasobanuye ko gushaka kohereza abimukira k’u Bwongereza ari ukwihunza inshingano, bukazimurira ku kindi gihugu.

Yagize ati: “Ntabwo wakwimurira inshingano zawe ku kindi gihugu mu buryo bwateganyijwe. Bitera impungenge zikomeye, haba mu buryo bw’itegeko rirengera uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwamuntu n’impunzi.”

Türk yavuze ko ashidikanya cyane kuri iyi gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza, ashingiye ku cyo amateka yerekana. Ati: “Ndayishidikanyaho cyane kandi mu by’ukuri n’amateka arabihamya, turebye kuri bimwe mu byabaye kuri Australia.”

Komiseri Mukuru muri UN yasobanuye ko Australia na yo yigeze kugira ibice byo hanze yayo byakiraga by’agateganyo abimukira, nk’ikigo cya Nauru n’ikirwa cya Manus muri Papua New Guinea, ahabereye kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi bigo bikaza gufungwa n’urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko bitemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Uburyo abasaba ubuhungiro muri Nauru na Manus bafashwe nta bumuntu, na buke bwarimo.”

Ibyo Türk avuga bihabanye n’ibisobanuro bya guverinoma y’u Bwongereza, kuko yo, ibinyujije mu biro bishinzwe umutekano w’imbere, ivuga ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka meza mu kwakira impunzi n’abimukira, kandi rubishimirwa n’inzego zirimo ishami rya UN rishinzwe kwita ku mpunzi.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere, yabwiye iki kinyamakuru ko iyi gahunda yateganyijwe mu rwego rwo gufasha abimukira, aho bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya. Ati: “Ubufatanye bwacu bukomeye n’u Rwanda buzafasha abazimurirwayo kubaka ubuzima bushya, haburizwamo ibikorwa by’amabandi ashimuta abantu.”

Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza tariki ya 19 Ukuboza 2022 rwanzuye ko amasezerano y’iyi gahunda yasinywe muri Mata yemewe n’amategeko, biharurira inzira guverinoma ishaka gutangira kohereza aba bimukira. Ni nyuma y’aho imiryango irengera impunzi yari yasabye ko ateshwa agaciro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *