fotos-unidade-einstein-morumbi-4.jpg-scaled.jpg

Igihangange cy’ibihe byose muri ruhago, Pele, akomeje kuremba

Kanseri y’igihangange cy’ibihe byose mu mupira w’amaguru cyo muri Brazil, Pele, ikomeje gufata intera nk’uko ibitaro birimo gukurikirana uyu mugabo w’imyaka 82 y’amavuko byabitangaje .

Pele watwaye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu, amaze ibyumweru birenga bitatu mu bitaro.

Umukobwa we yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko agomba kwizihiriza Noheri mu bitaro.

Ibitaro bya Israelita Albert Einstein byavuze ko Pele “agaragaza indwara ya kanseri igenda ikura kandi ko bisaba ubuvuzi bukomeye bwo kwita ku mpyiko n’umutima udakora neza”.

fotos-unidade-einstein-morumbi-4.jpg-scaled.jpg

Muri Nzeri 2021, Pele yari yakuwe ikibyimba mu nda ye kandi kuva icyo gihe yagiye avurwa buri gihe nk’uko tubikesha BBC.

Umukobwa wa Pele, Kely Nascimento, yanditse kuri Instagram ati: “Noheri yacu mu rugo yahagaritswe.”

“Twahisemo n’abaganga ko, kubera impamvu zitandukanye, byaba byiza tugumye hano n’uku kwitabwaho kose n’uyu muryango mushya i Einstein uduha.”

Akimara kwakirwa, ibi bitaro byo muri Sao Paulo byari byavuze ko Pele “yakiriye neza uburyo bwo kuvura indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero” kandi byongeraho ko arimo “gukorerwa chimiotherapie”, uburyo bwo kuvura kanseri.

Pele ni we mukinnyi watsindiye ibitego byinshi igihugu cye bigera kuri 77 mu mikino 92 kandi yafashije igihugu cye gutwara Igikombe cy’Isi mu 1958, 1962 no mu 1970.

brazil-pele-fifa-world-cup-2022-sportstiger-1670315637250.jpg

Abakinnyi ba Brazil bashimiye Pele nyuma yo gutsinda Koreya y’Epfo mu mukino uheruka kubahuza muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar ubwo bifotozanyaga igitambaro kiriho izina rye n’ifoto.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *