Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, yatangaje ko inkunga Amerika yahaye Ukraine “atari ubugiraneza ahubwo ari ishoramari.”
Perezida wa Ukraine yagize ati: “Ndashaka kubashimira, ndabashimira cyane ku nkunga y’amafaranga mwaduhaye ndetse n’iyo mushobora kwemeza.” “Amafaranga yanyu ntabwo ari ay’ubugiraneza, ni ishoramari mu mutekano ku Isi no kuri demokarasi, ducunga mu buryo bw’inshingano.”
Abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika imitwe yombi bahaye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky amashyi, mbere y’ijambo rye yabagejejeho nyuma yo kwakirwa mbere muri White House na Joe Biden nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
“Ntimuzigera muba mwenyine”, ibi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabisezeranyije mugenzi we wa Ukraine wavuze ko atiteguye ikintu cyose cyakoma mu nkokora ubusugire bw’igihugu cye.
Uru ni urugendo rwa mbere mu mahanga umukuru w’igihugu cya Ukraine akoze kuva u Burusiya bwatera igihugu cye ku itariki ya 24 Gashyantare.


