Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa yemereye abaturage be ko iki gihugu cyamaze gusenyuka, abasaba kuzamutora ku bwinshi kugira ngo afatanye na bo kucyubaka bundi bushya.

Tshisekedi yabitangarije mu mujyi wa Bandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’intara zigize Congo.

Ati: “Igihugu cyarasenyutse. Cyarasenywe. Turimo turakora kugira ngo duhindure ibintu.”

Perezida Tshisekedi yaboneyeho gusaba abatuye Mbandaka kuzamutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023, kugira ngo azabashe guhindura ibintu.

Ati: “Niba munkunda, muri 2023 muzatore abashobora kumfasha kugera ku mishinga yanjye ku bw’inyungu zanyu.”

Tshisekedi mu byo yijeje abaturage ba Mbandaka, harimo kubaka “Kaminuza igezweho” muri uriya mujyi, mu rwego rwo kuborohereza kujya ku mugabane w’u Burayi aho bajyaga gushakira ubumenyi bwo ku rwego rwa Kaminuza.

Tshisekedi kandi yabijeje gushyiraho gahunda yise iya Teritwari 145 zigize Congo Kinshasa izasiga ikemuye ibibazo bitandukanye byugarije RDC nk’icy’ibura ry’amazi, umuriro w’amashanyarazi, imihanda, amashuri ndetse n’amavuriro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *