Maroc yari yarifashe igiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika giteye Ukraine inkunga ya gisirikare

Igihugu cya Maroc kigiye kuba icya mbere muri Afurika gifashe uruhande ku mugaragaro mu ntambara hagati y’uBurusiya na Ukraine gitera indi ntambwe yo guha Kiev ubufasha bw’ibikoresho by’intambara .

Rabat yari yarahisemo mbere kutagira uruhande ibogamiraho mu makimbirane hagati ya Moscow na Kiev kimwe n’ibindi bihugu byinshi muri Afurika, ariko isa nk’aho ngo yemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’urubuga ruzwiho gukurikirana amakuru y’igisirikare cyo muri Afurika, Military.Africa, ngo Amerika yemeje rwihishwa Maroc guha Ukraine ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bigezweho byo mu bwoko bwa T-72B n’ibyuma byo gusimbura ibishaje.

Maroc ikaba izaha Ukraine ibyuma byo gusimbura ibishaje ku bifaru bya T-72 bityo ibe igihugu cya mbere cyo muri Afurika gitanze ubufasha bwa gisirikare muri Ukraine.

Usibye ibyo bice byo gusimbura ibishaje cyangwa ibyangiritse, ibifaru byo mu bwoko, T-72B byavuguruwe na sosiyete yo muri Tchèque, Excalibur Army, byari bigenewe Maroc bizoherezwa muri Ukraine.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi sosiyete, Richard Kubena, yatangarije itangazamakuru ko, Excalibur Army kuri ubu “yibanze ku isoko rinini ryaturutse mu gihugu cyo muri Afurika ryo kuvugurura ibifaru bigera ku 120 byo mu bwoko bwa T-72 MBT,”

Kugura ibifaru bya “Afurika” bizoherezwa muri Ukraine byishyurwa na Amerika n’u Buholandi ku masezerano angana na miliyari 2.2. y’Ama-Rubles (arenga gato miliyoni 90 z’amayero).

Kubena avuga ko T-72 MBT eshanu za mbere zizakirwa mu cyumweru gitaha, kandi ko bari gutegura ibindi bifaru 18 bizoherezwa mu mpera z’umwaka. Muri rusange, biteganijwe ko ibifaru 90 bizashyikirizwa Ukraine, hiyongereyeho ibindi 30 nibishoboka bizagurwa umwaka utaha.

Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Tcheque, yavuze ku bijyanye no kohereza intwaro ko “umukiriya wa nyuma yujuje ibyifuzo by’ibihugu byavuzwe haruguru kandi abona ko amasezerano yabaye ku ihererekanyabifaru (ku ngurane y’ibindi bikoresho) ari ubufasha kuri guverinoma ya Ukraine . ”

Biravugwa ko igihugu cya Maroc cyaba cyakoze ibi bitewe n’ukuntu u Burusiya bukomeje gushyigikira mukeba wa yo mu karere, Algeria, igahitamo kohereza intwaro i Kiev kugira ngo ibabaze Moscou.

Rabat yari yanze kugira aho ibogamiye ubwo habaga gutora umwanzuro wo kwamagana igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Werurwe 2022, aho yari mu bihugu 25 kuri 54 byo muri Afurika byahisemo kwifata mu gutora uwo mwanzuro wa Loni.

Nyuma gato y’aho Maroc yitabiriye iyi nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yasuye Algeria, aho yatangaje ko u Burusiya na Algeria “bibona ibintu kimwe ku bibazo byose by’ingenzi bya politiki mpuzamahanga.”

Ubushyamirane hagati ya Algeria na Maroc bwagiye bwiyongera vuba aha, bituma Algeria ihagarika umubano w’ububanyi n’amahanga na Maroc muri Kanama 2021.

Ibihugu byombi byo muri Afurika y’Amajyaruguru ntibivuga rumwe ku bijyanye na Sahara y’Uburengerazuba, nk’uko Maroc ibivuga. Umutwe wa Polisario uharanira ubwigenge bwa Sahara y’Uburengerazuba, Maroc ifata nk’intara yayo, ufite ibirindiro muri Algeria kandi iwutera inkunga, ibituma ibihugu byombi bihora birebana ay’ingwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *