fkj5dtmwyae5_lw.jpg

Minisiteri y’uburezi yagaragaje ingengabihe y’amasaha mashya amasomo azajya atangiriraho

Minisiteri y’Uburezi yibukije Abanyarwanda bose gahunda ivuguruye y’amasaha mashya y’ishuri, izatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2023 .

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigaragaza ingengabihe y’amasaha mashya, yashyize ahagaragara, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ari gahunda ireba amashuri ya Leta, afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’ayigenga akurikiza integanyanyigisho ya Leta.

Biteganyijwe ko amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mugitondo (8h30) arangire saa kumi n’imwe za nimugoroba (17h00). Ikiruhuko gito cya mu gitondo kizajya gitangira saa yine n’iminota mirongo ine n’itanu za mugitondo (10h45), kirangire saa tanu (11h00).

Ikiruhuko kinini kizajya gitangira saa sita n’iminota makumyabiri (12h20) kirangire saa saba n’iminota makumyabiri n’itanu (13h25), mu gihe ikiruhuko gito cya nimugoroba kizajya gitangira saa cyenda n’iminota makumyabiri n’itanu (15h25), kirangire saa cyenda n’iminota mirongo ine (15h40).

Minisiteri y’Uburezi kandi yagaragaje ko amashuri akurikiza integanyanyigisho mpuzamahanga azajya yigenera igihe cyo gutaha, hakurikijwe ibiteganywa na gahunda akurikiza, icyakora akaba azajya atangirira amasomo rimwe n’andi mashuri yose, ni ukuvuga saa mbili n’igice za mugitondo (8h30).

fkj5dtmwyae5_lw.jpg

Ingengabihe irambuye yerekana amasaha yigishwa kuri buri cyiciro no kuri buri somo, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko bizaba biboneka guhera tariki ya 31 Ukuboza 2022, ku rubuga rwa REB: www.reb.gov.rw no ku rubuga rwa RTB: www.rtb.gov.rw.

Iyi ngengabihe ije ikurikira icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri, yateranye ku itariki 11 Ugushyingo 2022, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, cy’impinduka z’amasaha amashuri azajya atangiriraho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *