Maj. Gen. Rwarakabije yavuzwe mu rubanza rw’ababaye abarwanyi bakuru ba FDLR

Major General Paul Rwarakabije uri mu bashinze FDLR yavuzwe mu rubanza rwa Brig. Gen. Mujyambere Léopold wamenyekanye nka Musenyeri, Lt Col. Mpakaniye Emelien na Lt Col. Habimana Emmanuel babaye abarwanyi bakuru muri uyu mutwe witwaje intwaro.

Uru rubanza rwabereye mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka na mpuzamahanga ruherereye mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, aho baregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba n’ubugambanyi.

Nk’uko ikinyamakuru Umuseke kibivuga, umunyamategeko w’aba basirikare, Me Nkundabatware Félix Bigimba, yabwiye abacamanza ko abakiriya babiri basabye ko Maj. Gen. Rwarakabije n’abandi batangabuhamya bajya kubatangaho ubuhamya mu rukiko, ariko ngo ntibagiyeyo.

Me Nkundabatware yagize ati: “Léopold na Mpakaniye batanze abatangabuhamya barimo General Rwarakabije Paul banagana muri FDLR ariko bo ntibigeze babazwa. Binashobotse na bo babazwa nk’uko ku ruhande rushinja babajijwe.”

Gen. Rwarakabije ni umwe mu basirikare bari barahungiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bashinze umutwe witwaje intwaro wa ALiR wahindutse FDLR, ndetse anabera ingabo zawo umuyobozi mukuru.

Yatashye mu Rwanda mu Gushyingo 2003, ari kumwe n’abandi basirikare barimo Col. André Bizimana na Col. Jerôme Ngendahimana. Mu 2004, yinjiye mu ngabo z’igihugu, ahabwa ipeti rya Major General.

Uyu musirikare yageze ubwo ava mu gisirikare cy’igihugu mu 2005, agirwa umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ahabwa inshingano yo kuyobora urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Werurwe 2016 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *