Impuguke za UN zoherereje akanama k’umutekano indi raporo ishinja RDF kwifatanya na M23

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikora ubushakashatsi ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zashyikirije akanama gashinzwe umutekano indi raporo ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Iyi raporo ntirashyirwa ahagaragara, ariko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byayibonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022. Ngo irimo ibimenyetso bikomeye bigaragaza uruhare rutaziguye rw’ingabo z’u Rwanda muri RDC kuva mu Gushyingo 2021 kugeza mu Kwakira 2022.

Iyi raporo bivugwa ko irajya ahagaragara mu minsi iri imbere, itangajwe n’ibinyamakuru nyuma y’indi yo muri Kanama 2022 yashinjaga RDF kwifatanya na M23 kuva mu Gushyingo 2021 kugeza muri Nyakanga 2022.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 yavuze ko gahunda ya Leta ya RDC yo kurushinja gufasha M23 igamije kugira ngo itazabazwa ingaruka z’ibibazo yananiwe gukemura.

Makolo yagize ati: “Gahunda yo gushinja u Rwanda nk’uburyo bwo guhunga kunengwa no kubazwa kunanirwa guhoraho kw’imiyoborere yo muri RDC igira ikiguzi kinini ku baturage batuye ku mipaka duhuriyeho.”

Iyi raporo ivuzwe nyuma y’aho ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Budage n’u Bufaransa bishinje u Rwanda gufasha M23, binarusaba guhagarika ubu bufasha. Rwo rwamaganira kure ibi birego, rugashinja ubutegetsi bwa RDC kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *