Babiri bari abasifuzi bakomeye muri Afurika bamanitse amafirimbi

Umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes ndetse n’umunya-Zambia Janny Sikazwe, basezeye mu mwuga w’ubusifuzi nyuma yo gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 giheruka gusozwa muri Qatar.

Ku wa Kane ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Zambia ryemeje ko Sikazwe yamaze gusezera mu mwuga w’ubusifuzi.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Adrian Kashala, mbere y’uko nyirubwite abitangaza ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu.

Janny Sikazwe w’imyaka 43 y’amavuko, imikino y’Igikombe cy’Isi yasifuye irimo uwo u Bubiligi bwatsinzwemo Canada igitego 1-0.

Mugenzi we Victor Gomes we yasifuye imikino irimo uwo u Bufaransa bwanyagiyemo Australie ibitego 4-1, ndetse yari umusifuzi wa kane ubwo u Bufaransa bwatsindiraga u Bwongereza ibitego 2-1 muri ¼ cy’irangiza. Gomes yanasifuye umukino wa nyuma wo mu tsinda Espagne yatsinzwemo n’u Buyapani ibitego 2-1.

Aba basifuzi bombi bari bubashywe cyane hano ku mugabane wa Afurika.

Nka Sikazwe uretse kuba yaherukaga gusifura Igikombe cy’Isi cya 2022, muri 2017 yanasifuye umukino w’Igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs Real Madrid yari irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo yatsinzemo Kashima Antlers.

Imikino yindi yasifuye irimo uwa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2017 Caméroun yatwaye itsinzemo Misiri kuri za Penaliti, ndetse n’uwa Super Coupe ya Afurika yo muri 2017 Wydad Casablanca yatwaye itsinze TP Mazembe.

Uyu musifuzi cyakora cyo muri Mutarama uyu mwaka yakoze agashya, ubwo yasozaga umukino w’Igikombe cya Afurika cyo muri Caméroun wahuzaga Tunisie na Mali ugeze ku munota wa 86. Ni ibyanatumye abatari bake bamwibasira n’ubwo nyuma byaje kumenyekana ko yari yaraye umutwe kubera izuba ryinshi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *