Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko ingabo z’iki gihugu zaciye intege umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Tariki ya 10 Ukuboza 2021 ubwo umubano w’ibihugu byombi wari umeze neza, Ambasaderi Karega yagiranye ikiganiro abanyamakuru ba Top Congo FM, Christian Lusakueno na Thierry Kambundi, muri gahunda yitwa ‘Edition Spéciale’.
Icyo gihe yavuze ko nta mpamvu u Rwanda rwaba rufite yo kugaba ibitero kuri FDLR, kuko ingabo za RDC zizwi nka FARDC zaciye intege uyu mutwe witwaje intwaro, kubera umubano mwiza ibihugu byari bifitanye.
Yagize ati: “Nta mpamvu dufite yo gutera aba-FDLR muri iki gihe, kuko FARDC yabagabyeho igitero mu buryo bukomeye, baciwe intege by’ukuri. Ni imbuto z’umubano mwiza.”
Kuri uyu wa 23 Ukuboza, Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko FARDC ifasha imitwe yitwaje intwaro itandukanye kandi ikorana n’umutwe w’abajenosideri b’Abanyarwanda wa FDLR.
Uwiyise Ryhus mu butumwa bw’igitekerezo ku byavuzwe na Makolo, ashingiye kuri videwo y’ibyigeze gutangazwa na Ambasaderi Karega mu kiganiro na Top Congo, yabajijwe uvuga ukuri hagati yabo. Ati: “Amateka y’aba-FDLR avuga ukuri hagati yawe na Karega?”
Ntacyo Makolo yamusubije, gusa Karega we yasubije ko imikorere ya FDLR itajya ihinduka, kuko hari ubwo FARDC iyirwanya, ikayica intege, ariko nyuma igahindukira, ikayiha ubushobozi ndetse bikifatanya mu rugamba.
Yagize ati: “Amateka ya FDLR ntahinduka: hari ubwo irwanywa kandi igacibwa intege na FARDC, hari n’ubwo ihabwa imbaraga, ikanakoreshwa n’iki gisirikare. Ni ukuri kwisubiramo kandi kudasanzwe. Ni igihe cyo gufunga iyi chapitre, hagashakwa amahoro arambye.”
Hashize amezi 7 umwuka mubi ututumbye mu mubano w’ibihugu byombi. U Rwanda rurashinja FDLR kurasa ibisasu mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, yifatanyije na FARDC.


