Mico The Best yareze Diamond Platnumz muri RIB amushinja ubuhemu

Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi mu muziki nyarwanda nka Mico The Best, yamaze gutanga ikirego m’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) arega umuhanzi Diamond Platnumz ashinja kumuhemukira.

Diamond uri mu bahanzi bafite izina riremereye mu muziki wa Tanzania ndetse n’uw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gutaramira muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza gusa birangira atitabiriye iki gitaramo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yavuze ko impamvu yatumye ataza i Kigali ari uko yaje gusanga Company yitwa East Good yari yamutumiye ihuzagurika.

Ati: “Bitewe no kutagira gahunda n’uburangare bw’uruhande rw’abari bateguye igitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu cyagombaga kubera i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 23 Ukuboza kitakibaye.”

Diamond yavuze ko itsinda ry’abashinzwe gukurikirana inyungu ze ndetse n’abanyamategeko be bari gushakira umuti ibibazo byabayeho.

Yunzemo ati: “Mfite icyizere ku gitaramo gitaha, nzabatangariza itariki nshya y’igitaramo cyanjye i Kigali. Simba arabakunda cyane Rwanda, tuzabonane vuba.”

Hari andi makuru cyakora cyo avuga ko Diamond Platnumz yanze kuza gutaramira i Kigali, nyuma yo kuribwa akara amenyeshwa ko ashobora gusohorera mu maboko y’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha rwashoboraga kumubaza iby’amafaranga ya Mico The Best yariye mu mwaka wa 2013 agakwepa igitaramo yari yamutumiyemo.

Ni Mico wamaze kumurega muri RIB ayisaba kumuryoza amakosa yakoze, bijyanye no kuba yaranze kumusubiza ibye.

Uyu muhanzi mu kirego yatanze muri RIB ku wa 20 Ukuboza biciye mu munyamategeko we, Bayisabe Irenée, yavuze ko muri 2013 ubwo yarimo ategura igitaramo cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali, byabaye ngombwa ko atumira Diamond Platnumz ngo aze kukiririmbamo.

Me Bayisabe yabwiye RIB ko “Diamond yemeye ubwo busabe, hanyuma asaba Mico kumwishyura $6,000 na $1,620 y’itike y’indege [yose hamwe ubu ararenga Frw miliyoni 7.6] The Best yaje kwishyira.”

Yakomeje agira ati: “Igitangaje, Diamond ntiyigeze yubahiriza isezerano ku itariki bari bemeranyijeho yemwe ntiyanigera agaragara mu gitaramo. Ibi byateje imyigaragambyo mu bafana bari biteze ko Diamond aza kuba ari mu bahanzi bagombaga kuririmba. Ibikoresho byinshi birimo n’intebe byarangijwe kubera ko abafana bari barakaye.”

Umunyamategeko w’umuhanzi Mico yavuze ko kugeza ubu Diamond yanze kwishyura amafaranga yamutakajweho.

Yavuze ko Mico yiyambaje inzego zitandukanye ngo zimurenganure, gusa kugeza ubu akaba yarabuze urwego na rumwe rwamusubiza, ibyatumye asaba RIB kumufasha kurenganurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *