Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri ba nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, avuga ko mu myaka ibiri ishize Uganda yaberetse ko atari ibihangange nk’uko babyibwira.
Muri Mutarama 2021 ni bwo Leta ya Uganda yahagaritse ikoreshwa ry’urubuga rwa Facebook muri iki gihugu, mbere y’iminsi mike ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize Perezida Yoweri Museveni ari we wegukanye intsinzi.
Leta ya Uganda yahagaritse ikoreshwa rya ruriya rubuga nkoranyambaga ku butaka bwayo isa n’iyihorera kuri ba nyirarwo, nyuma y’uko bari bamaze gufunga Konti nyinshi zari zifite aho zihurira na Minisiteri y’itangazamakuru n’Itumanaho.
Ba nyiri Facebook icyo gihe bavuze ko icyemezo cyo gufunga izi Konti cyafashwe nyuma yo gusanga hari agatsiko gafite aho gahuriye na Minisiteri y’itangazamakuru muri Uganda kazihimbaga, kakazifashisha mu kwamamaza Museveni.
Perezida wa Uganda kuri uyu wa Gatanu ubwo yahuraga n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru bikorera muri Uganda, yavuze ko gukumira Facebook muri Uganda byari mu rwego rwo gufasha ba nyiri uru rubuga kumenya neza uyoboye Uganda uwo ari we.
Ati: “Facebook ni abirasi. Bariho bakoreshwa mu kutwibasira. Hanyuma ubwo abantu bacu bageragezaga kubasubiza, baradufunze. Imyaka ibiri irashize Facebook yirukanwe [muri Uganda]. Ndizera ko kuri ubu Facebook yamenye ufite mu nshingano Uganda uwo ari we.”
Museveni yunzemo ko urubuga rwa Facebook rugomba gukomeza gufungwa muri Uganda, kugeza igihe ba nyirarwo bazahagarikira “gukina imikino yabo” ndetse bakubahiriza ibyo Leta ibasaba.


