Umwicanyi ruharwa w’Umufaransa Charles Sobhraj wagize uruhare mu bwicanyi butandukanye bwakorewe ku mugabane wa Aziya mu myaka ya 1970, yamaze kugera mu gihugu cye nyuma y’imyaka 20 afungiwe muri Nepal.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo urukiko rukuru rwo muri Népal rwategetse ko Sobhraj wamamaye nka Serpent arekurwa ku mpamvu z’uburwayi, hanyuma akirukanwa ku butaka bw’iki gihugu yoherezwa mu Bufaransa mu gihe kitarenze iminsi 15.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo indege yari imutwaye yageze i Paris, inyuze i Doha muri Qatar.
Ubwo ‘Serpent’ yari i Doha, yabwiye umunyamakuru wa AFP dukesha iyi nkuru ko ‘yarenganaga’.
Yunzemo ati: “Ndumva nezerewe…mfite byinshi byo gukora. Mfite abantu benshi cyane ngomba kurega, barimo na Leta ya Nepal.”
Abajijwe niba yumva yararenganyijwe ubwo yitwaga umwicanyi ruharwa, uyu mukambwe w’imyaka 78 yasubije agira ati: “cyane rwose!”
Izina Serpent yamamayeho ryakomotse kuri filime y’uruhererekane yiswe gutyo yakozwe na BBC ifatanyije na Netflix. Ni filime yerekana buryo ki yiyoberanyaga nk’umucuruzi w’amabuye y’agaciro, agacudika n’abacuruzi biganjemo abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi mbere yo kubashimuta akabiba ndetse akanabica.
Ni ibyaha yakoze mu myaka ya 1970.
Amakuru avuga ko Charles Sobhraj akigera mu Bufaransa inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zitifuzaga ko ahaza.


