Tariki ya 26 Nzeri 2020, mu gace ka Kamenge gaherereye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, humvikanye inkuru y’umugabo “wapfiriye mu maguru y’indaya” bari bararanye. Umugore bari bararanye yabwiye inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’ubugenzacyaha ko bombi bakoze igikorwa ari muzima, ariko mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uwo munsi, atungurwa no kubona umukiriya we yapfuye.
Mu murenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo tariki ya 20 Kamena 2021, havuzwe indi nkuru y’umusore na we wapfuye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bakundanaga. Byavuzweho n’inzego z’ubuyobozi, ariko zirinda kubihamya neza.
Indi nkuru ifitanye isano n’izi ni iy’umukobwa wapfuye mu gihe yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umusore mu ijoro rya tariki ya 17 Kamena 2022 mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare, aho n’umusore yari yanegekaye, ajyanwa kuvurirwa mu bitaro by’akarere.
Mu mpamvu zaketswe zaba zarateje imfu z’aba bantu batatu bavugwa muri izi nkuru harimo guhagarara k’umutima (cardiac arrest), mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha rwo rwari rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kudashidikanywaho.
Si mu Rwanda gusa, kuko ikinyamakuru India Times cyo mu Buhinde cyatangaje ko umushoramari w’imyaka 67 y’amavuko witwa Bala Subramanian yishwe no guhagarara k’umutima ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo 2022, ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we w’imyaka 35.
Iyi nkuru ya Bala wapfiriye mu gace ka Bengaluru igira iti: “Umugabo w’imyaka 67 y’amavuko muri Bengaluru yishwe n’indwara y’umutima ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we. Iperereza rya Polisi ryahishuye ko uwo mugore, umugabo we na musaza we bajugunye umurambo kubera ubwoba bw’uko bashobora gufatwa.”
Imibonano mpuzabitsina yahagarika umutima?
Bavuga guhagarara k’umutima mu gihe umutima uhagaze gukora, utacyohereza amaraso mu zindi ngingo z’umubiri, ndetse ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, NIH (National Institute of Health), kivuga ko abantu 9/10 bagira iki kibazo batari hafi y’abaganga ngo babiteho, bapfa nyuma y’iminota mike.
Ugize ikibazo cyo guhagarara k’umutima agaragaza ibimenyetso birimo kubura ubwenge, guhagarara guhumeka cyangwa guhumeka bigoranye no kubura imbaraga zo kwinyeganyeza cyangwa kuvuga.
Nk’uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje mu nkuru cyasohoye tariki ya 13 Ugushyingo 2017 ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu kigo cy’ubuvuzi cya Cedars-Sinai Institute gikurikirana kivura indwara z’umutima gusa, guhagarara k’umutima mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikunze kuba ku bagabo, ariko na bo bake cyane.
Ubu bushakashatsi bugira buti: “Guhagarara k’umutima bijyanye n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, biba cyane ku bagabo kurusha abagore. Ariko imibonano mpuzabitsina ni impamvu mbonekagake ishobora gutuma umutima uhagarara.”
Iki kigo gikorera muri Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyakiriye abarwayi 4,557 bagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima. 34 muri bo bakigize bikomotse ku mibonano mpuzabitsina bari bakoze, kandi 32 bari abagabo, 2 ari abagore.
Dr Sumeet Chugh wayoboye ubu bushakashatsi yatangaje ko babukoreye ku barwayi baturutse mu mujyi wa Portland, Los Angeles muri Leta ya California, kuva mu mwaka w’2002 kugeza mu w’2015.
Yamaze impungenge abakora imibonano mpuzabitsina, kuko ni gake cyane kubona uwagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Ngo biri ku kigero kiri munsi ya 1%, na bwo cyane ku bagabo bafite imyaka iri hagati ya 40 na 60.


