Bugesera: Umuryango wari umaze imyaka 15 warabuze urubyaro wibarutse abana 4 icyarimwe

Umubyeyi witwa Marie Chantal Uwiragiye wo mu karere ka Bugesera, yibarutse abana bane icyarimwe, nyuma y’imyaka 15 we n’umugabo we barabuze urubyaro.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo uyu mubyeyi yibarukiye aba bana mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

RBA yatangaje ko abana ba Uwiragiye wabyaye abazwe bari hagati y’ikilo kimwe ndetse n’amagarama 700.

Mu myaka 15 uyu mubyeyi yari amaze yarabuze urubyaro, yajyaga asama gusa inda zikagenda zivamo. Yari amaze kuvamo inda eshanu.

Muri iyo myaka kandi uyu mudamu yari yaragiye avuzwa kenshi mu mavuriro atandukanye, gusa bikananirana.

Kuri ubu abana bane yamaze kwibaruka bari kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bakaba bari gukurikiranirwa muri serivisi yihariye yita ku bana b’impinja bavutse.

Umuryango wa Uwiragiye cyakora cyo uvuga ko ukeneye ubufasha bwo kwita kuri bariya bana no kwishyura ibitaro, bijyanye no kuba ubushobozi wamye ufite bwagabanijwe cyane no kwivuza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *